RIB yataye muri yombi uwivugira ko yakoze icyaha agamije kumenyekana

RIB yataye muri yombi uwivugira ko yakoze icyaha agamije kumenyekana

Umusore w’imyaka 25, Hategekimana Emmanuel, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yanyoye amaraso ya Nyakwigendera Pasiteri Theogene wamenyekanye ku izina rya Inzahuke.

Amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Inzahuke buriya ni twe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye narindimo.”

Avuga ko bari abapasiteri 10 bahawe ubutumwa (Mission) bapanga ahantu Nyakwigendera agomba gupfira ku gasitasiyo kuko ngo yagiye Uganda ku mipango (ku myiteguro) yabo kubera ko nta kintu bashakaga ngo cyange.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi muri yombi Hategekimana Emmanuel kubera ibihuha yakwirakwije.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yemeje itabwa muri yombi rya Hategekimana.

Yagize ati: “Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Mu ibazwa rye yabajijwe impamvu yamuteye gutangaza amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Theogene, yasubije ko yashakaga kumenyekana.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kugeza ubu Hategekimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse ikanasaba abokoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Icyaha Hategekimana yakoze gihanwa n’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14