RIB yataye muri yombi 45 bari bamaze kwiba asaga miliyoni 400

RIB yataye muri yombi 45 bari bamaze kwiba asaga miliyoni 400

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yatangaje ko abo bajura bari bamaze kwiba abantu arenga miliyoni 400 Frw hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024.

Dr Murangira yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’ubukure.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri, ubwo RIB yerekanaga itsinda ry’abakora ubujura bw’amafaranga kuri telefone rizwi nk’Abameni.

Abenshi bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Aba ngo birirwaga bahamagara abantu bakabatekera umutwe bakaboherereza amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yagize ati: ”Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe, wibikora!”

Charles Gahungu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), yasabye abakoresha telefone kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.

RURA, RIB ndetse na Polisi y’igihugu basobanuye ingamba zafashwe zigamije gukumira no kurwanya ubujura, ubushukanyi ndetse n’ibindi byaha bikorerwa kuri telefone.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa, cyangwa guhamagarwa kuri telefone basabwa kohereza amafaranga cyangwa kugira ibindi bakora bidasobanutse.

RIB kandi iraburira abishora mu bujura nk’ubu ko ngo hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, Charles Gahungu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA na CP B. Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Niyomugabo Eliel

Abaturanyi bamereye nabi ndi Kagugu Kigali gasab barashaka kunyicya

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14