REG WBBC na APR WBBC zizahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V mu bagore

REG WBBC na APR WBBC zizahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V mu bagore

REG na APR z’abagore muri Basketball azahagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya Zone V izabera muri Zanzibar kuva tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2024.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda aturutse mu bihugu bitandukanye yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bigize Zone V ya FIBA ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.

U Rwanda ruzahagararirwa na REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore mu 2024 ndetse na APR WBBC yabaye iya kabiri.

Iri rushanwa rizaba rigamije gushaka itike y’Imikino Nyafurika “2024 FIBA Africa Championship Cup” mu bagore, izahuza amakipe 10 meza yo hirya no hino kuri uyu mugabane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42