Real Madrid yatomboye Atletico: Uko tombola ya 1/8 muri UEFA Champions League yagenze

Real Madrid yatomboye Atletico: Uko tombola ya 1/8 muri UEFA Champions League yagenze

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League, yasize Real Madrid itomboye mukeba wayo Atletico Madrid naho Liverpool yo mu Bwongereza izacakirana na PSG yo mu Bufaransa.

Iyi tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Nyon mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ni ku nshuro ya mbere UEFA Champions League iri gukinwa mu buryo bushya, aho amakipe ya mbere yabonye itike ya ⅛ binyuze mu mikino yakinwe mu buryo bwa League.

Amakipe atarabonye itike ku nshuro ya mbere yagize amahirwe yo gukina iya kamarampaka, yakuranywemo hagati yayo haboneka andi umunani azakina iki cyiciro mbere y’uko habaho tombola.

Yasize Real Madrid yo muri Espgane ifite igikombe giheruka itomboye mukeba wayo Atletico Madrid.

Amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa inshuro ebyiri 2014 na 2016, zose igikombe cyegukanywe na Real Madrid. 

Liverpool yasoje imikino iyoboye yatomboye PSG yasezereye Brest muri kamarampaka iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 10 mu mikino yombi.

Uko tombola ya 1/8 yagenze

Club Brugge izahura na Aston Villa

Altetico Madrid izahura na Real Madrid

PSV izahura na Arsenal

Feeynoord izahura na Inter Milan

PSG izahura na Liverpool

Borussia Dortmund izahura na Lille

Bayern Leverkusen izahura na Bayern Muchen Barcelona izahura n Benfica.

Imikino ibanza izaba ku wa 4-5 Werurwe, mu gihe iyo kwishyura izakinwa ku wa 11-12 Werurwe 2025.

Real Madrid yatomboye Atletico Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42