RDF yinjije abasirikare bashya mu ngabo zirwanira ku butaka 

RDF yinjije abasirikare bashya mu ngabo zirwanira ku butaka 

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje icyiciro cy’imyitozo ya gisirikare y’amezi arindwi, mu Kigo cy’imitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. 

Abo basore n’inkumi bagaragaje ubuhanga n’ubumenyi bungukiye muri ayo mahugurwa harimo ubujyanye no gukoresha intwaro zitandukanye, imyitozo njyarukamba n’ubundi bumenyi mbere yo kwinjizwa mu ngabo. 

Umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, wahagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga Paul Kagame. 

Mu butumwa yagejeje ku basoje amasomo, Lt. Gen. Muganga yashimiye abinjiye mu Ngabo biyemeje kurinda igihugu cyabo.

Yagize ati: “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga n’Umuryango wa RDF muri rusange, nifatanyije namwe mu munezero w’iyi ntambwe muteye. Ubumenyi mwaboneye hano buzabafasha kubahiriza inshingano za RDF kandi buzabafasha kugaragaza ikibyabupfura.”

Yakomeje agira ati: “Turabashimira ko mwahisemo RDF kugira ngo murinde Igihugu cyanyu.”

Kwinjiza abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda bigize gahunda ijyanye no kubaka  ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Uzabumwana Jean Paul

Ni byiza cyane peu!! Twishimira ko turinzwe namwe basirikare!!!✅🤝🤝👏👏👏👏

Frank ntwaliyase

Bazabaha akaruhuko basure imiryango ryari

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49