RDF yinjije abasirikare bashya mu ngabo zirwanira ku butaka 

RDF yinjije abasirikare bashya mu ngabo zirwanira ku butaka 

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje icyiciro cy’imyitozo ya gisirikare y’amezi arindwi, mu Kigo cy’imitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. 

Abo basore n’inkumi bagaragaje ubuhanga n’ubumenyi bungukiye muri ayo mahugurwa harimo ubujyanye no gukoresha intwaro zitandukanye, imyitozo njyarukamba n’ubundi bumenyi mbere yo kwinjizwa mu ngabo. 

Umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, wahagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga Paul Kagame. 

Mu butumwa yagejeje ku basoje amasomo, Lt. Gen. Muganga yashimiye abinjiye mu Ngabo biyemeje kurinda igihugu cyabo.

Yagize ati: “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga n’Umuryango wa RDF muri rusange, nifatanyije namwe mu munezero w’iyi ntambwe muteye. Ubumenyi mwaboneye hano buzabafasha kubahiriza inshingano za RDF kandi buzabafasha kugaragaza ikibyabupfura.”

Yakomeje agira ati: “Turabashimira ko mwahisemo RDF kugira ngo murinde Igihugu cyanyu.”

Kwinjiza abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda bigize gahunda ijyanye no kubaka  ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Uzabumwana Jean Paul

Ni byiza cyane peu!! Twishimira ko turinzwe namwe basirikare!!!✅🤝🤝👏👏👏👏

Frank ntwaliyase

Bazabaha akaruhuko basure imiryango ryari

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48