RDF ntizahwema gutanga ubufasha aho bukenewe- Brig. Gen Rwivanga 

RDF ntizahwema gutanga ubufasha aho bukenewe- Brig. Gen Rwivanga 
Joint patrol with military and police in PK5 Neighborhood in Bangui, Central African Republic.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Rwivanga Ronald, avuga ko RDF itazatezuka gutanga ubufasha mu bihugu byugarijwe n’intambara kandi batazahwema gutanga amahugurwa mu gihugu cyose bajyanywemo kubungabunga amahoro kugira ngo bafashe ingabo z’ibyo bihugu kubaka ubushobozi.

Ni mu kiganiro yagiranye na RBA ubwo yagarukaga ku bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu nka   Repubulika ya Santarafurika na Mozambique.

Brig.Gen Ronald Rwivanga avuga ko RDF yagaruye umutekano kandi Abakuru b’ibyo bihugu babyishimira, ubu bari mu bikorwa byo kubafasha  kubaka ubushozi no guharanira ko abaturage bikura mu bukene.

Ati: ”Bimwe mu byo twemeye gukora ni ukubafasha mu gihe bahuye n’ibibazo kandi Perezida wacu yemeye gutanga ubwo bufasha nyuma yuko duhagaritse abashakaga guhungabanya umutekano muri CAR. Ingabo zacu zakomeje kurinda umutekano w’igihugu ariko hejuru y’ibyo twiyemeje no gutanga amahugurwa (security sector reform) kandi tuzakomeza kugeza igihe ubwo bushobozi buzagerwaho.”

Yongeho ko itsinda rya mbere ry’abasirikare bagera kuri 512, basoje amahugurwa yabo kandi ko Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika yishimira ibikorwa bya RDF agasaba ko byakwiyongera.

Avuga ko kuva mu mwaka 1994, ingabo za RDF ziyemeje gutanga  amahugurwa (training) aho bagiye kugarura amahoro, kandi bagafasha n’ibindi bihugu kubaka ubushobozi bakagera ku byo u Rwanda rwagezeho kugira ngo  bashobore guhangana n’umwanzi.

Ati: ”Amahugurwa ni ikintu RDF iha agaciro gakomeye cyane, ingabo zacu ni cyo kintu cya mbere dukora kuva igihe twatangiriye mu 1994. Twakomeje dutanga amahugurwa tuzi akamaro kayo, rero aho tujyanywe hose tuba twumva twabafasha kugira ngo bubake ubushobozi bagere ku byo twagezeho. Birakwiye ko twabafasha kubaka ubushobozi kugira ngo nidufata icyemezo cyo gutaha bazashobore kuba bahangana n’ibibazo by’umwanzi ushobora kubatera.”

Avuga ko n’igihugu cya Mozambique cyari cyugarijwe n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, ariko nyuma y’ukwezi kumwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihageze zagaruye ituze, kandi bafashije n’abaturage mu buryo butandukanye babafasha kubona ibikorwa remezo.

Ati: ”Iyo dufashije abaturage mu mibereho isanzwe tuba tugeze ku mutekano urambye. Ni yo mpamvu ahantu hose tugiye tubafsha kubaka amashuri, amavuriro, kubaha mazi, tugakora umuganda, rimwe na rimwe tukubaka n’imihanda, mu kazi kacu harimo no gufasha abaturage kandi aho tugiye hose turabikora.”

Yongeyeho ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ubu zirenga 2000, kandi aho zigeze hose zikora inshingazo zabajyanye neza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48