RDC: Umutwe wa M23 wemeje ko wafashe Umujyi wa Masisi

RDC: Umutwe wa M23 wemeje ko wafashe Umujyi wa Masisi

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga haraye hacicikana amakuru y’ifatwa ry’Umujyi wa Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Hanasohotse amashusho y’abarwanyi ba M23 baganiriza abaturage babahumuriza ko bagiye gucungirwa umutekano ku buryo Wazalendo n’indi mitwe yabajujubyaga itazongera kuhagera ukundi.

Mu kumenya ukuri kw’ibivugwa, Imvaho Nshya yavuganye n’Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma, ayihamiriza ko Umujyi wa Masisi urimo kugenzurwa na M23.

Yagize ati: “Yego, Umujyi wa M23 uragenzurwa na M23, ikibazo kiri hehe?”

Aganira n’Imvaho Nshya yarimo aseka cyane yishimye, avuga ko ahuze yemera ko aza kongera kuvugana n’Imvaho Nshya.

Umutwe wa M23 wafashe santere ya Masisi nyuma y’aho ku wa Gatanu wafashe agace ka Katale kafatwaga nk’ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Umujyi wa Masisi kugeza ubu ugenzurwa n’Umutwe wa M23, uri mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Olivier Kanyejomba, Umuyobozi wa Sosiyete Sivili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite icyiciro i Masisi, yabwiye Ibiro Ntara makuru by’Abongereza ko Umutwe wa M23 winjiye mu Mujyi wa Masisi ku wa Gatandatu saa munani z’amanywa nta sasu rivuze.

Masisi ni umujyi wa kabiri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ufashwe na M23 mu minsi ibiri. Guhera mu mwaka wa 2021, izo nyeshyamba zimaze gufata igice kinini cy’Uburasirazuba bwa Congo mu gihe Leta y’icyo gihugu yanze ibiganiro ngo hashakwe igisubizo kirambye

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14