RDB yanditse imishinga y’ubukerarugendo ya miliyari 152 Frw ikikije ibiyaga

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu myaka itanu rwanditse imishinga y’ubukerarugendo ifite agaciro ka miliyari 152 z’amafaranga y’u Rwanda mu duce dukikije ibiyaga, mu cyiciro cya mbere cya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1).
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2025, mu kiganiro yahaye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Yagize ati: “Mu myaka 5 ishize urebye igice cya NST1 imishinga y’ubukerarugendo yanditswe na RDB ifite agaciro kangana na miliyoni 106 z’amadolari ya Amerika (miliyari 152 Frw), yongereye umubare w’ibyumba by’amahoteli ku biyaga, ungana na 631.”
Yavuze ko imishinga yarangiye yatanze akazi ku bantu bagera kuri 364 naho irimo gushyirwa mu bikorwa ikazatanga akazi ku bantu hafi 400 mu myaka izaza.
Akomeza agira ati: “Rero aho tubona amahirwe menshi, ni abantu bagenda bashyira hirya no hino amahoteli afasha abagenda muri utwo turere aho barara ariko bikazana n’ibindi bikorwa by’ubukungu.
Abahinzi n’aborozi bagurisha kuri ayo mahoteli, ari abashaka akazi, abanyeshuri barangije mu mashuri atandukanye, ari abakora mu busitani, rero tubona ishoramari rigenda ritanga akazi muri utwo Turere kandi turashaka kongera n’umubare wazo.”
Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, yagaragaje ko hagiye kongerwa imbaraga mu rwego rw’ubwikorezi mu mazi mu rwego rwo guteza imbere abaturiye ibirwa hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Igitekerezo cy’ingendo rusange yo mu mazi kuko nk’uko abaturage bagenda basaba amabisi mu Mijyi n’ahandi hirya no hino, naho twumva ko ari ahantu hakenewe ishoramari mu gihe hakiri abaturage batuye muri ibyo birwa.”
Yakomeje avuga ati: “Mu byo tugiye gushyiramo imbaraga ni ugushaka abashoramari, mu bwikorezi ni hamwe muri aho kuko twagiye tubona ahantu hose hagendeka, bwa bwigunge bugenda bugabanyuka.
Mu gihe gahunda yo kubimura itararangira ndumva aho naho tuza gushyiramo imbaraga kugira ngo dufatanye n’abikorera bityo ayo mahirwe bagende bayabona, banayabyaze umusaruro.”
Hagati aho, mu rwego rwo kuruhaho kubyaza umusaruro ibirwa bibarizwa mu biyaga, RDB iteganya ko nibura mu 2028 hazaba hari Pariki y’Igihugu y’Ibirwa, bizaba ahantu hakomeye h’ubukerarugendo ndetse n’ubushakashatsi ku bimera n’ibinyabuzima bidakunze kuboneka ahandi.
