Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa kabiri

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 1, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Igitego cya Bugingo Hakim cyo mu minota ya mbere gifashije Rayon Sports gutsinda Bugesera FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023.

Mu mukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana ku mpande zombi.

Ku munota wa 10, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Bugingo Hakim ku mupira yakuye ahagana hagati mu kibuga, ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye rigiye hejuru mu izamu.

Ku munota wa 13, Bugesera FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego kuri Coup-franc yatewe Vincent Adams, umunyezamu Simon Tamale asohoka nabi, ariko ku bw’amahirwe ye umupira ujya hanze.

Ku munota wa 37, Bugesera FC yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Tuyihimbaze Gilbert yahinduye umupira mwiza mu izamu, Simon Tamale arasimbuka ashyiraho ikiganza, awukuramo.

Ku munota wa 43, Bugesera FC yabonye Penaliti nyuma yaho Serumogo Ally agushije Tuyihimbaze Gilbert mu rubuga rw’amahina, gusa iyi Penaliti yaje guhushwa na Ani Elijah wateye ishoti ridakanganye, rikurwamo n’umuzamu  Simon Tamale.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye isatira izamu rya Bugesera FC, ku munota wa 53′ Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Youssef yahaye Muhire Kevin awuhinduye mu rubuga rw’amahina, uhura na Ojera atera ishoti rikorwa na Mvuyekure, rifata igiti cy’izamu, umupira ujya hanze.

Rayon Sports yongeye kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota 75, ku mupira mwiza Tuyisenge Arsene ahinduye usanze Esenu awukinisha umutwe, myugariro wa Bugesera FC awukuraho ugiye kujya mu izamu, Ojera ananirwa kuwutsinda, barawumuterana urarenga.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera igitego kimwe ku busa ku munsi wa 12 wa shampiyona.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 23 mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 9.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Tariki 2 Ukuboza 2023, imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona irakomeza

Police FC izakira Marines FC saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium

Etoile de l’Est izakira Amagaju saa cyenda kuri stade ya Ngoma

Musanze FC izakira Gorilla saa cyenda kuri Stade Ubworoherane

Sunrise FC izakira Gasogi United  saa cyenda kuri Stade ya Nyagatare

Kiyovu Sports izakira APR FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium

Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023

Muhazi United izakira Etincelles saa cyenda kuri Stade ya Ngoma

As Kigali izakira Mukura VS saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 1, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE