Rayon Sports yatandukanye burundu na Afahmia Lotfi

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Bidasubirwago, Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi yarahagaritswe.

Tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Afahmia Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri, Azouz Lotfi, kubera umusaruro muke.

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yemeje ko bamaze gutandukana na we.

Ati: “Umutoza ntitukiri kumwe, Turi kwandika ibaruwa isaba gusesa amasezerano n’umutoza Afahmia Lotfi  dukurikije ibiri mu masezerano”.

Lotfi yageze muri Rayon Sports mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ahabwa amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Mukura VS yatoje imyaka itatu.

Rayon Sports iri gutozwa na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 muri Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa karindwi.

Rayon Sports yatandukanye burundu n’Umutoza Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe kubera umusaruro muke iyi kipe yatangiranye muri uyu mwaka w’imikino
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE