Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu w’Umunyekongo

Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu w’Umunyekongo

Rayon Sports yasinyishije Prinsse Junior Elenga Kanga, rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu (Coupe du Congo). Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo.

Elanga Kanga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro yaguze muri iyi mpeshyi barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient, Abdul Rahman Rukundo na Haruna Niyonzima.

Iyo kipe kandi ikomeje imyitozo mu mpera z’iki cyumweru ishobora kwakira umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25.

Uyu mukinnyi na bagenzi be, Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera kuri Stade Amahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42