Rayon Sports yakiriye Rutahizamu w’Umunya Sénégal
Ikipe ya Rayon Sports, yakiriye Rutahizamu mushya ukomoka muri Sénégal, Alon Paul Gomis, uzahabwa amasezerano yo kuyikinira mu gihe ubuyobozi bwashima urwego rwe.
Alon Paul Gomis bivugwa ko afite imyaka 29 yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, yakirwa na Ngabo Roben ushizwe itumanaho muri Rayon Sports ari kumwe na perezida w’abafana ba Rayon Sports Claude Muhawenimana.
Undi mukinnyi uvugwa muri iyi kipe ni Umurundi Amiss Cedric ushobora kwiyongeramo dore ko na we ubwe aherutse guca amarenga yo kongera kuyikinira.
Aba bombi nibahabwa amasezerano, bazaba biyongereye kuri Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo uheruka gusinyira Gikundiro ariko akaba agomba kumara ibyumweru bibiri adakina kubera imvune y’agatsinsino yagiriye mu myitozo yo ku wa 21 Ukuboza 2023.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27, irushwa atandatu na APR FC ya mbere.
Rayon Sports izatangira imikino yo kwishyura muri shampiyona icakirana na Gasogi United ku wa 12 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.