Rayon Sports izakira APR FC ku matara mu mikino yo kwishyura

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 13, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Umukino wa Rayon Sports na APR FC washyizwe ku munsi wa 24 wa Shampiyona, tariki 9 Werurwe 2024, mu mukino Rayon Sports izakira saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira mu mukino wo mu masaha y’umugoroba mu Kuboza 2018, ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ya 2023-2024, izatangira tariki 12 Mutarama 2024.

Iyi ngengabihe igaragaza ko amakipe azahura nkuko yahuye mu mikino ibanza, bigatandukanira ku ikipe izakira umukino gusa.

Iyi mikino yose yo kwishyura izabanzirizwa n’uwo Rayon Sports izakiramo Gasogi United tariki 12 Mutarama 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Indi mikino ikomeye iri hafi ni uwo AS Kigali izakiramo Kiyovu Sports ku munsi wa 17 wa Shampiyona, tariki 20 Mutarama 2024.

Tariki ya 20 Mata 2024, APR FC izakira Kiyovu Sports saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, ku munsi wa 27 wa Shampiyona.

Ni mu gihe abakeba b’igihe kirekire ari bo Rayon Sports na Kiyovu Sports bazahura ku munsi wa nyuma wa Shampiyona, tariki 11 Gicurasi 2024, saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Shampiyona ya 2023/24 izasozwa tariki 12 Gicurasi 2024, ni mu gihe ibiruhuko byashyizwemo hagati ari tariki ya 11-26 Werurwe kubera imikino mpuzamahanga yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico ndetse no muri Mata mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30.

Gahunda yose y’umunsi wa 16 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama

Rayon Sports izakira Gasogi United saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama

Bugesera FC izakira AS Kigali

Musanze FC izakira Etoile de l’Est

Mukura VS izakira Amagaju FC

Gorilla FC izakira Etincelles

Ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama

Sunrise FC izakira Police FC

Muhazi United izakira Kiyovu sports

APR FC izakira Marines FC

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 13, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE