Ramadan:  Guverinoma ya Isiraheli yafashe icyemezo cyo kudateranira ku misigiti

Ramadan:  Guverinoma ya Isiraheli yafashe icyemezo cyo kudateranira ku misigiti

Ramazani izatangira uyu mwaka mu matariki ya 10 Werurwe, bitewe n’intambara hagati ya Isiraheli na Hamas, aho imirwano ikajije umurego i Yeruzalemu. Mu guhanganan’ inama z’abashinzwe umutekano, Guverinoma ya Isiraheli yafashe icyemezo cyo kugabanya uburyo bwo kugera ku musigiti ngo bahateranire ari benshi.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuxamahanga y’Abafaransa, uri i Yerusalemu, Michel Paul, Igisibo ni ukwezi kwera cyane kuri kalendari y’abayisilamu, kandi umusigiti wa Al-Aqsa, hamwe n’ahahakikije haza ku mwanya wa 3 wera muri Islamu.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare, Minisitiri w’Umutekano wa Isiraheli yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko abuza abasenga b’abayisilamu muri uyu mwaka kuhateranira.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu rero yemeye ibyifuzo bya Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu Itamar Ben Gvir, ku Banyapalesitina bo muri Cisjordanie, abatuye i Yeruzalemu mu burasirazuba ku nshuro yabo ya mbere kandi ko n’Abarabu bo muri Isiraheli bifuza kugira uruhare mu masengesho.

Ibigenderwaho mu gutoranya, harimo imyaka y’abizerwa n’aho batuye, ntabwo byashyizwe ahagaragara. Ku bapolisi, ingabo n’ishami ry’umutekano mu gihugu cya Isiraheli Shin Bet,ngo  iki ni icyemezo kibi gishobora guteza akarere kose akaga, kuko amashyaka y’abarabu avuga ko ari ubushotoranyi bushya bwatanzwe na Ben Gvir.

Umwe mu batanze ibitekerezo ashimangira ko uwo ari Minisitiri w’Intebe nyawe. Umwanditsi umwe yagize ati: “Ni inzozi za Hamas zizasohora: Abanyapalesitina b’impande zose bazahuriza hamwe. Ni amahano ya politiki ashobora guhinduka ibyago.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14