Rusizi na Bugesera: RAB yahagaritse ubucuruzi bw’ingurube by’agateganyo

Rusizi na Bugesera: RAB yahagaritse ubucuruzi bw’ingurube by’agateganyo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko kibaye gihagaritse icuruzwa ry’ingurube mu masoko mu Turere twa Rusizi na Bugesera mu rwego rwo kwirinda indwara ya Muryamo y’ingurube ikomeje kwibasira utwo Turere. Ni nyuma yuko hari abaturage bo muri ibyo bice bamaze iminsi bataka ko ingurube zabo zibasiwe n’iyo ndwara ya muryamo bikaziviramo gupfa kwa hato na hato.

Mu minsi ishize ni bwo uhagarariye urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Karere ka Rusizi yabwiye itangazamakuru  ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyaje gufata ibipimo by’amaraso ku ngurube zacyekwaga ko zirwaye, ashimangira ko  nibasoza ko bazatangaza umwanzuro kuri icyo kibazo.

Itangazo RAB yasohoye ku wa 10 Mata 2026, rivuga ko, iki kigo kibaye gihagaritse igenda genda ry’amatungo y’ingurube mu bice bitandukanye cyane cyane mu masoko acururizwamo ingurube mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo cya Muryamo.

Itangazo rigira riti: “Dushingiye ku bizamini bya Laboratwari byemeje indwara ya Muryamo y’ingurube mu bipimo byafashwe mu borozi b’ingurube mu Karere ka Rusizi na Bugesera hafashwe umwanzuro ko icuruzwa ry’ingurube mu masoko ribaye rihagaritswe.”

Itangazo rikomeza rigira iti: ”Aborozi na ba Veterineri barasabwa gushyiraho command post itanga amakuru umunsi ku munsi ku cyorezo cya Muryamo kikarwanywa.” RAB kandi ishishikariza aborozi bose gushyira ingurube zabo mu bwishingizi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42