RAB irakora ubushakashatsi ku busharire bw’ubutaka mu Gihugu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kirimo gukora ubushakashatsi ku busharire bw’ubutaka mu rwego rwo kugira ngo hagenwe  ingero nyazo  z’ishwagara rishobora gukoreshwa mu butaka busharira.

Ibi bizakuraho gukoresha ishwagara iri ku rugero rumwe mu Gihugu hose kandi ubutaka budasharira kimwe. Ishwagara ni nk’inyongeramusaruro ikoreshwa mu buhinzi mu butaka busharira kugira ngo ibukosore bityo  ubwo butaka bushobore gukoresha indi myunyu ngugu kugira ngo igihingwa gishobore gukura neza kinatange umusaruro.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Dr Vicky Ruganzu Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu bijyanye no kubungabunga ubutaka n’amazi muri RAB, yavuze ko ushobora  gupima ubutaka urebamo ibijyanye n’imyunyu ngugu, amafumbire mvaruganda ariko ubu harimo kwibandwa ku busharire.

Yagize ati: “Ubutaka bugiye bugira ingero zitandukanye mu busharire, turashaka kugira ngo tumenye ngo ni uruhe rugero rw’ishwagara rujyanye n’ubusharire rugomba gukoreshwa kuko ubusanzwe hakoreshwaga urugero rumwe; hakoreshwaga nka toni 2.5 kuri hegitari mu gihugu hose kandi ubutaka budasharira kimwe”.

Dr Vicky Ruganzu yakomeje agira ati: “Ubushakashatsi turimo kubukora, twahereye mu Turere dutatu; Akarere ka Nyaruguru, Ngororero na Burera mu Mirenge itandukanye”.

Yagaragaje ko bahera ahantu higanje ubusharire; bagafata ibice bishobora kugaragaza ishusho y’Igihugu.

Barateganya ko  mu gihe kiri imbere bazafata  utundi Turere nka Nyamagabe, Karongi na Rulindo cyangwa Gakenke.

Dr Vicky Ruganzu yavuze ko biteganyijwe ko ubu bushakashatsi buzakorwa mu myaka ibiri.

Iyi gahunda yo kumenya ubusharire bw’ubutaka n’ingano y’ishwagara izajya ikoreshwa ije isanga indi yashyizweho na RAB yo  gufasha  abahinzi kumenya imiterere y’ubutaka bahinga n’ibyo bukennye kugira ngo babyongeremo   bibafashe gukora ubuhinzi bw’umwuga  butanga umusaruro mwiza.

Iki kigo kikaba  giherutse kunguka ibikoresho bifasha kwihutisha izi serivisi, aho ubutaka bwamaze gutegurwa iyo bushyizwe ku mashini yabugenewe ihita itanga ibisubizo.

RAB ivuga ko umuhinzi aba agomba kumenya niba ubutaka busharira bukeneye ishwagara cyangwa ifumbire bikamufasha no  kumenya ingano y’iyo ashyiramo kugira ngo atazashyiramo nyinshi agahomba kuko igishoro yakoresheje ashobora gusanga  kiruta  umusaruro yabonye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE