RAAL La Louvière ya Gueulette yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

RAAL La Louvière ya Gueulette yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yazamutse muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ”Jupiler League” nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Lonmel ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa RAAL La Louvière, Frédéric Taquin, yashimiye abakinnyi bageze ku Ntego mbere yo gutangira Shampiyona.

yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo numva ibyabaye bisa no kurota. Ndashimira abakinnyi banjye kuko barakoze cyane bikomeye. Abaturage b’agace dutuyemo bifuzaga cyane kubona ikipe yabo mu cyiciro cya mbere. Twabigezeho kandi ubu ni bwo tugiye gukora cyane.”

RAAL La Louvière yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 inganya na Zulte Waregem ya mbere.

Samuel Gueulette ukinira iyi kipe mu kibuga hagati, ni umwe mu bayifashije cyane dore ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri shampiyona.

Ibyishimo byari byose kuri Samuel Gueulette, uzakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi mu mwaka utaha w’imikino
RAAL La Louvière yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ku nshuro ya mbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42