Queen Cha yagaragaje ibyo atazibagirwa kuri Se watabarutse

Queen Cha yagaragaje ibyo atazibagirwa kuri Se watabarutse

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yagaragaje urwibutso afite kuri  se umubyara Mugemana Charles witabye Imana.

Queen Cha uri mu Rwanda aho yaje gushyingura se wabareze wenyine kuko nyina we yitabye Imana kera yagaragaje ko ise yaranzwe n’ubutwari.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa 18 Mutarama 2026, ubwo basezeragaho bwa nyuma uyu mubyeyi wabo wabaye umuganga wa Rayon Sports imyaka 30.

Mu magambo yegize ati: “Papa na Mama babanye mu 1990 hanyuma mama aza kwitaba Imana muri 1998, Papa ntiyongera gushaka, aturera wenyine kugeza ubu yitahiye.”

Akomeza avuga ko nubwo Mugemana yabasigaranye ari babiri we na murumuna we batabayeho bonyine, ahubwo se yagerageje kubashakira abavandimwe bandi abinyujije mu kurera abandi bana baba abo mu muryango cyangwa abandi.

Agaruka ku cyo azibukiraho umubyeyi we Queen Cha, yavuze ko ari byinshi ariko icy’ingenzi ari uburere yabahaye.

Ati: “Nzamwibukira kuri byinshi hari uburyo yatuganirizaga akadutera urwenya, nubwo yabaga afite intege nke yageragezaga kubihisha. Ikindi ntabwo yabaga ashaka akajagari yadutoje gukora ibintu ku murongo.”

Hari amagambo yakundaga kandi yahoraga atubwira harimo ‘Isengesho, Ikinyabupfura no gukora cyane’ kandi koko twarabibonye ntiyabitubwiraga gusa ahubwo na we yabishyiraga mu ngiro.”

Queen Cha yashimiye ababatabaye n’ababaye hafi barimo Itorero basengeramo ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7, ikipe yakoranaga n’umubyeyi Rayon Sport kuko ngo kuva ku munsi bamenyeyeho inkuru y’akababaro batabawe ntibabe bonyine.

Uyu muhanzikazi yasoje avuga ko bazahora bamuzirikana Kandi bazamukumbura icyakora ibyo abasigiyeho nk’umurage byose bazabikurikiza

Dr Mugemana yitabye Imana nyuma y’imyaka 28 yari amaze apfakaye dore ko umugore we yitabye Imana mu 1998, aho yakomeje kurera abana yamusigiye wenyine ibyo bashingiraho bamwita intwari yabo.

Dr Mugemana Charles wari umaze imyaka 31 avura mu ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana ku mugoroba w’itariki 13 Mutarama 2026, bivugwa ko yari amaze igihe kirekire arwaye.

Queen Cha yaherekeje se Dr Mugemana
Dr Mugemana yasezeweho bwa nyuma
Abatari bake mu bafana ba Rayon Sport baherekeje umuhanga w’ikipe yabo
Gusenga, kugira ikinyabupfura no gukunda umurimo niwo murage se yabasigiye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42