Promoter Bajjo yaburiye Eddy Kenzo ko bashobora kumutwara umugore

Promoter Bajjo yaburiye Eddy Kenzo ko bashobora kumutwara umugore

Umwe mu bamenyerewe mu gutegura ibitaramo muri Uganda Andrew Mukasa uzwi cyane nka Promoter Bajjo yaburiye Eddy Kenzo ko nakomeza kwikururira Hamza Ssebunya azamutwara umugore nkuko yamutwaye  Rema Namakula.

Agendeye ku byo yabonye mu mafoto Bajjo yagaragaraje ko bigaragara ko Hamza atitondewe yazatwara Phiona Nyamutooro, cyane ko asanzwe yaranashatse Rema kandi  yarabanje kwa Eddy Kenzo.

Yagize ati: “Hamza ashobora kuba ateganya gukurikirana Nyamutooro, kuko iyo witegereje mu mafoto neza ubona ibimenyetso by’urukundo no kumwitaho, ahubwo Eddy nagabanye kwitwara nk’umugabo w’umunyafurika, aho umuntu atita ku bantu bamwanga.”

Bajjo avuze ibi nyuma y’uko Eddy Kenzo yari yizihije isabukuru y’umwana we witwa Milembe yabyaranye na Rema Namakula, aho yari yanatumiye Rema n’umugabo we Hamza Ssebuya n’umwana wabo.

Nubwo bimeze bityo ariko, Eddy Kenzo usigaye ari umujyanama wa Perezida mu bijyanye no guhanga udushya, avuga ko akomeje kugerageza kubaho atanga urugero rwiza nk’umuyobozi, ari nayo mpamvu yatumiye uwo babyaranye n’umuryango we mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana wabo.

Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Noordeen, yasobanuye impamvu yatumiye umuryango wa Rema n’umugabo.

Yagize ati: “Byari ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko wa Maya, twawizihije nk’umuryango kandi na bo bagaragara mu bagize umuryango we, iyo utumiye umuryango bose bagomba kuboneka.”

Yongeraho ati: “Ndimo kugerageza kubaho ntanga urugero rwiza nk’umuyobozi, ni ubumuntu kandi tugomba kubwimakaza.”

Kenzo avuga ko hari igihe umuntu aba agomba kwiyoroshya kuko ubuzima butagomba guhoramo intambara no guhangana.

Ibirori by’isabukuru ya Maya Mirembe  umukobwa wa Eddy Kenzo na Rema Namakula byabaye tariki  29 Nzeri 2024, byitabirwa na Rema Namakula,  umugabo we Hamza Ssebunya n’umwana wabo akaba na murumuna wa Maya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14