Producer Jones Quincy yitabye Imana

Producer Jones Quincy yitabye Imana

Umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi n’amashusho w’Umunyamerika Quincy Delight Jones Jr uzwi nka producer Quincy Jones yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa producer Quincy yatangajwe n’umuvugizi we Arnold Robinson avuga ko yaguye iwe mu rugo ari kumwe n’abagize umuryango we.

Mu itangazo yageneye itangazamakuru, Robinson yemeje ko Producer Quincy yitabye Imana akikijwe n’abagize umuryango we, kandi urupfu rwe rukaba ari igihombo gikomeye kuri bo.

Yagize ati: “N’umutima wuzuye akababaro tubabajwe no kubasangiza amakuru y’urupfu rw’umuvandimwe wacu, tukaba twanamufataga nk’umubyeyi Quincy Jones. Ni igihombo kidasanzwe ku muryango wacu, kandi nubwo tubabaye ariko twishimiye ubuzima yabayeho kandi tuzi ko tutazongera kumubona.

Yongeraho ati: “Tuzamukumbura cyane, gusa na none duhumurizwa n’uko yatanze ibyishimo n’urukundo ku bagize Isi yose abinyujije mu muziki yatunganyije, azahora mu mitima yacu twese.”

Nubwo amakuru y’urupfu rwe yabaye kimomo, ariko ntabwo intandaro y’icyamwishe yari yatangazwa, uretse kumenya ko yitabye Imana mu ijoro ryacyeye, aho yari akikijwe n’abana be hamwe n’abo mu muryango we ba hafi.

Umuryango wa Quincy wasabye ko inkuru z’ingaruka k’urupfu n’ubuzima bwaranze nyakwigendera zakorwa hashyirwamo ubumuntu, kandi hakirindwa kubashinyagurira, ndetse amafaranga yakaguzwe indabo akazashyirwa muri fondasiyo ya Jazz (Jazz Foundation of Amerika) isanzwe ifasha abahanzi b’injyana ya Jazz and Blues aho baba batagishoboye kwiyishyurira ibintu bimwe na bimwe by’ibanze bikenerwa mu buzima, birimo inzu yo kubamo, ubwishingizi bwo kwivuza n’ibindi.

Mu buzima bwe bwa muzika Jones Quincy yegukanye igihembo cya Grammy inshuro 28, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yatunganyaga Album ya Michael Jackson yitwa Thriller, yagurishijwe cyane. Mu myaka icumi yamaze akora, yakoranye na Frank Sinatra, Aretha Franklin, na Betty Carter, n’abandi.

John Quincy yari amaze imyaka 75 atunganya amajwi, yandika ndetse anatunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo, kubera ko yatangiye mu 1949 abihagarika mu 2023 ubwo yari agiye kwiyitaho, akaba yitabye Imana asize abana barindwi.

Michael Jackson na Quincy Jones muri Grammy Awards 1984
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14