Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza mu irushanwa rihuza inzego z’umutekano ku Isi

Polisi y’u Rwanda yongeye kwitwara neza mu irushanwa rihuza inzego z’umutekano ku Isi

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 1) yitabiriye irushanwa ryahuzaga ibihugu 70 byo hirya no hino ku isi, i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yongeye kwitwara neza yegukana umwanya wa mbere mu gace ko kunyura mu nzitane (Obstacle course).

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yabigezeho ikoresheje iminota 3:46.2, ihigika andi makipe 102 bari bahanganiye muri iri rushanwa ryabaye mu gihe cy’iminsi 5, mu gihe mu mwaka ushize yari yakoresheje 
03:54, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 5.

Ikipe ya kabiri y’u Bushinwa (China Police Team B), niyo yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana umudari wa silver, mu gihe ikipe yayo ya gatatu ( China Police Team C) yatwaye umudari wa bronze.

Ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team 2) yaje ku mwanya wa 12 mu cyiciro cyo kunyura mu nzitane, ari nacyo cyasoje irushanwa ryose ryabaga ku nshuro ya 6.

Mu byiciro byose bigize irushanwa SWAT Challenge; Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 10, mu gihe ikipe ya Kabiri yaje ku mwanya wa 18.

Amakipe yose yitabiriye irushanwa 103 yo mu bihugu 70 byo hirya no hino ku isi, ryaberaga i Dubai rihuza imitwe y’inzego z’umutekano mu gihe kingana n’iminsi itanu, aho yarushanwaga mu byiciro bitandukanye bigize irushanwa birimo imyitozo yo kumasha, gushakisha abanyabyaha, ubutabazi, kumanukira ku migozi no kunyura mu nzira z’inzitane.

Iri rushanwa rigamije kongerera ubushobozi abagize inzego z’umutekano no gushimangira ubufatanye mu guhanahana ubunararibonye n’imikorere igezweho mu guhangana n’ibihungabanya umutekano, batyaza amayeri n’imbaraga z’umubiri mu myitozo itandukanye igize iri rushanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14