Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ahuza Abapolisi kabuhariwe

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ahuza Abapolisi kabuhariwe

Polisi y’u Rwanda, yitabiriye irushanwa rihuza abapolisi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, abera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe muri iri rushanwa ry’iminsi itanu n’amakipe abiri y’abapolisi kabuhariwe mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ari zo; RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, i Dubai.

Ku rutonde rusange mu irushanwa ryose; amakipe ya Polisi uko ari abiri; RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa 12, mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 19, mu makipe 73 yitabiriye irushanwa, aturutse ku migabane itandukanye y’Isi (Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’Amerika y’Amajyepfo).

Ikipe ya Mbere ya Polisi y’u Rwanda-RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa Mbere mu mwitozo wo kunyura mu nzitane (Obstacle course) mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 6.

Ni ku nshuro ya Gatatu amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitabira iri rushanwa ngarukamwaka, rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri.

Ritegurwa hagamijwe guteza imbere kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye ku rwego Mpuzamahanga.

Iri rushanwa rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.

Buri mwaka, amakipe ya SWAT ku Isi yose, ahurira mu kigo cy’amahugurwa giherereye i Dubai, kugira ngo bahatane mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42