Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya baganiriye ku bufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya baganiriye ku bufatanye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya. Muri urwo ruzinduko, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Douglas Kanja Kirocho bagiranye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburyo bwo gukomeza kwagura umubano mwiza usanzweho hagati ya Polisi zombi.

CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye kandi basuye ibigo by’amahugurwa ya Polisi muri Kenya, birimo ishuri rihugurirwamo ba ofisiye bakuru ba Polisi riherereye Emali n’Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu rya Kiganjo.

Mu bigo byombi, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro n’abayobozi n’abarimu babyo ndetse n’abanyeshuri ku bijyanye no guha umurongo gahunda z’amahugurwa zigendanye n’imiterere y’umutekano w’iki gihe uhindagurika.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bibiri bifitanye umubano ukomeye kandi umaze igihe ku buryo wagize uruhare runini mu iterambere ry’uyu munsi, aho intego ari ukugera kuri byinshi byisumbuyeho.

Ubuhahirane bushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ni urwego rumaze gushinga imizi. Mu Rwanda hari ibigo byinshi by’Abanya-Kenya bimaze kwigarura isoko nk’aho mu rwego rw’amabanki hari nka Equity Bank, KCB Bank, I&M Bank na NCBA.

Hari kandi kaminuza zikomeye zo muri Kenya zikorera mu Rwanda zirimo Mount Kigali, zamaze gushinga imizi. Sosiyete z’indege zo muri Kenya, Kenya Airways na Jambojet na zo ziri ku isoko ry’u Rwanda.

CG Namuhoranye yashyikirije impano mugenzi we wa Kenya, Douglas Kanja Kirocho
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Douglas Kanja Kirocho
CG Felix Namuhoranye, yaganiriye n’abayobozi n’abarimu bo mu bigo by’amahugurwa ya Polisi muri Kenya
CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye hamwe n’abanyeshuri biga mu bigo by’amahugurwa ya Polisi muri Kenya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42