Polisi irasaba abanyamakuru gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi irasaba abanyamakuru gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibiganiro igirana n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo kunoza imikoranire n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ibiganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 byagarutse ku ishusho y’umutekano na bimwe mu byaha bikunze kugaragara muri iyi ntara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abishora mu byaha bihungabanya umutekano w’abaturage batazigera bihanganirwa.

Yagize ati: “Umutekano mu Ntara y’Amajyepfo wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bigenda bigaragara birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ibikorwaremezo, ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi.

Nta na rimwe abantu bishora muri ibi byaha bihungabanya umutekano n’iterambere by’abaturage bazigera bihanganirwa, bamenye neza ko ibikorwa byo kubata muri yombi byakajijwe kandi bizakomeza.” 

Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2024, mu Ntara y’Amajyepfo, abantu barenga 500 bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo; ubujura; gukubita cyangwa gukomeretsa; gucuruza ibiyobyabwenge, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko no kwangiza ibikorwaremezo.

ACP Rutikanga yavuze ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba kurushaho gukora kinyamwuga bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ituze rya rubanda, batangaza amakuru y’ukuri kandi atabogamye, abizeza ko ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda amarembo afunguye mu kuborohereza kubona amakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40