Philippine: Pasiteri w’icyamamare yahakanye icyaha cyo gucuruza abantu

Philippine: Pasiteri w’icyamamare yahakanye icyaha cyo gucuruza abantu

Umwunganizi mu mategeko w’icyamamare, Pasiteri Apollo Quiboloy, wiyise “Umwana w’Imana watoranyijwe”, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo gucuruza abantu, guhohotera abana no kubashora mu busambanyi.

Ikinyamakuru Arise News cyatangaje ko uyu munyamategeko, Israelito Torreon, kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iburanishwa ryabereye i Manila mu mujyi wa Philippine yavuze ko umukiliya we ari ‘umwere’ mu gihe urundi rubanza ruteganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka. 

Quiboloy akurikiranyweho ibyaha birimo; icyo guhohotera abana ndetse imbere y’urukiko mu magambo bwite y’uwunganira uwahohotewe, Joahna Paula Domingo, yagize ati: “Twizera tudashidikanya ko ukuri ku byaha Apollo C. Quiboloy na bagenzi be baregwa bizamenyekana.”

Arongera ati: “Birakwiye ko tumenya ko ibi birego byatanzwe mu 2019 kandi kuva ubwo tumaze igihe kirekire dushakira ubutabera urega.”

Quiboloy w’imyaka 74 ukurikiranyweho ibyaha byinshi muri Philippine n’Amerika birimo gucuruza abantu, kunyereza amafaranga guhohotera abana n’ibindi.

Yatawe muri yombi mu cyumweru gishize nyuma y’igihe kinini hakorwa iperereza ku rusengero rwe rwa Restorationist church.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14