Perezida w’u Bufaransa arahamagarira Isiraheli na Hamas guhagarika imirwano

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Igisirikare cya Isiraheli gikomeje kwigarurira amajyaruguru ya Gaza, ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalestine bahungira mu majyepfo bizeye kuhabona aho kuba, nyuma y’ukwezi kurenga haraswa ibisasu hakanagotwa byatumye babura ibyo kurya n’amazi.

Kuri uyu wa Kane, mu Bufaransa i Paris hateraniye inama yagarutse ku butabazi, ireba uko hageragezwa kurekura imfashanyo ngo igere muri Gaza.

Prerezida Emmanuel Macron yagize ati: “Tugomba kugira igikorwa kugira ngo duhagarike imirwano. Vuba na bwangu ngo hatabarwe abasivili”.

Yongeyeho ati: “Mu gihe cya vuba, hari icyo tugomba gukora ngo turinde abasivili. Ibi bisaba ko habaho uburuhukiro bwihuse kandi tugomba guharanira ko imirwano ihagarara. Ibi bigomba kuba bishoboka”.

Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi muri Loni (Ocha), ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo byatangaje ko ingabo za Isiraheli zemeje ko Hamas yatakaje amajyaruguru y’akarere ka Gaza, bavuga ko abantu bagera ku 50.000 bavuye mu mujyi ejo. Ariko abandi baturage babarirwa mu bihumbi amagana bakiri mu majyaruguru ya Wadi Gaza.

Benyamin Netanyahu ku wa Gatatu ku ya 8 Ugushyingo we yongeye gusubiramo ko nta guhagarika imirwano cyangwa lisansi byemewe muri Gaza kugeza igihe Hamas izarekura abagera ku 240 yafashe bugwate, mu gihe imishyikirano iyobowe na Qatar izaba ikomeje.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli kandi yihanangirije Hezbollah yo muri Libani ko izakora ikosa mu buzima bwayo igihe yakwinjira mu ntambara yatewe na Hamas.

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko abapfuye bazize ibisasu bya Isiraheli mu karere ka Gaza bageze ku bantu 10.569 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira, barimo abana 4.324. Kuva kuri iyo tariki, Abisiraheli barenga 1.400 bishwe, barimo abasirikare 341, kandi ko ingabo za Isiraheli zivuga ko abantu 239 bafashwe bugwate na Hamas.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE