Perezida wa UEFA, yatangaje ko atazongera kwiyamamaza mu 2027

Perezida wa UEFA, yatangaje ko atazongera kwiyamamaza mu 2027

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin ukomoka muri Slovenia, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe ubwo azaba arangije manda ye mu 2027.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ahaberaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA).

Aleksander Čeferin yavuze ko impamvu yafashe icyemezo cyo kuzatanzogera kwiyamamaza muri 2027 kubera impamvu z’umuryango.

Yagize ati: “Nafashe icyemezo mu mezi atandatu ashize ko ntazongera kwiyamamaza. Impamvu ni uko nyuma y’igihe runaka buri umuryango ukenera amaraso mashya, ariko impamvu nyamukuru maze imyaka irindwi ntari hafi y’umuryango wanjye.”

Čeferin nka Perezida wa UEFA azibukwa nk’umwe mu bayobozi bwarwanyije irushanwa rishya rya European Super League ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 50 y’i Burayi.

Aleksander Čeferin yagizwe Perezida wa UEFA tariki 14 Nzeri 2016 asimbuye Umufaransa Michel Platini.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42