Perezida wa UEFA, yatangaje ko atazongera kwiyamamaza mu 2027

Perezida wa UEFA, yatangaje ko atazongera kwiyamamaza mu 2027

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin ukomoka muri Slovenia, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe ubwo azaba arangije manda ye mu 2027.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ahaberaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA).

Aleksander Čeferin yavuze ko impamvu yafashe icyemezo cyo kuzatanzogera kwiyamamaza muri 2027 kubera impamvu z’umuryango.

Yagize ati: “Nafashe icyemezo mu mezi atandatu ashize ko ntazongera kwiyamamaza. Impamvu ni uko nyuma y’igihe runaka buri umuryango ukenera amaraso mashya, ariko impamvu nyamukuru maze imyaka irindwi ntari hafi y’umuryango wanjye.”

Čeferin nka Perezida wa UEFA azibukwa nk’umwe mu bayobozi bwarwanyije irushanwa rishya rya European Super League ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 50 y’i Burayi.

Aleksander Čeferin yagizwe Perezida wa UEFA tariki 14 Nzeri 2016 asimbuye Umufaransa Michel Platini.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49