Perezida wa Iran  yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Perezida wa Iran  yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hossein Amirabdollahian, n’abandi bayobozi,  basanzwe bapfuye ahabereye impanuka y’indege ya kajugujugu yari ibatwaye nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta. 

Perezida Raisi apfuye yari afite imyaka 63 y’amavuko, bikaba byemejwe ko iyi mpanuka ikomeye yabereye mu misozi y’Amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Azerbaijan.

Impanuka ibaye mu gihe Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje guhura n’ibibazo bikururwa n’intambara ihuje Leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas wo muri Palestina. 

Bivugwa ko Perezida Raisi aheruka kugaba ibitero by’indege nto zitagira abapilote kuri Isiraheli mu kwezi gushize. 

Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Perezida Raisi, Iran yongereye ubutare bwa uranium bikaba byayigejeje ku rwego rwo gukora intwaro zigezweho ku Isi ndetse bikazamura ubwoba mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi. 

Nanone kandi icyo gihugu giheruka guha u Burusiya indege nto zitagira abapilote zitwara ibisasu bya kirimbuzi zo gukoresha mu ntambara ya Ukraine ndetse binavugwa ko yafashije imitwe yitwaje intwaro mu Karere kose. 

Ibikorwa by’ubutabazi byagoranye kubera ko bitoroheye abatabazi kugera ahabereye impanuka kubera ikirere cyari kimeze nabi. 

Hifashishijwe indege zitagira abapilote ndetse n’andi matsinda y’abatabazi. 

Abakomeye ku Isi bakomeje kwihanganisha Iran yabuze Perezida n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ani Elija

NIHANGANISHIJE ABATURAGE BA IRANI KUBWINKURU YAKABABARO YABWANA PEREZIDAWABO WAGUYE MUMPANUKA NDETSE NABAGENZIBE BAYIBURIYEMO UBUZIMA ABANYA ILANI NDABIHANGA NISHIJNIHANGANISHIJE ABATURAGE BA IRANI KUBWINKURU YAKABABARO YABWANA PEREZIDAWABO WAGUYE MUMPANUKA NDETSE NABAGENZIBE BAYIBURIYEMO UBUZIMA ABANYA ILANI NDABIHANGA NISHIJE .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14