Perezida wa BAL,  Amadou  yasuye CAF agirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru

Perezida wa BAL,  Amadou  yasuye CAF agirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall (ibumoso) ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF , Veron Mosengo-Omba (iburyo)

Mu gihe i Cairo mu Misiri harimo kubera imikino y’amajonjora  y’irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mukino wa Basketball mu bagabo  “Africa Basketball League 2022” mu itsinda rya kabiri “Nile Conference”, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yasuye icyicaro cy’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” agirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru, Veron Mosengo-Omba.

Ubusanzwe, CAF ifite icyicaro i Cairo mu Misiri, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF , Veron Mosengo-Omba  ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bijyanye no kuzamura siporo muri Afurika ndetse n’ubufatanye.

Iyi yari inama ya kabiri Perezida wa BAL agiranye n’ubuyobozi bwa CAF nyuma  yo kubonana na  Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ubwo habaga umukino wa nyuma wa CAN 2021 wabereye muri  Cameroun  muri Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF , Veron Mosengo-Omba   yatangaje ko bafite byinshi bahuriyeho na Basketball. Avuga ko baganiriye na Perezida wa BAL ku bikorwa byinshi bishobora guteza imbere imikoranire hagati yabo  mu bikorwa bibyara inyungu.

Yakomeje avuga ko baganiriye ku buryo bashobora guteza imbere siporo muri Afurika no gushimangira ibikorwa by’ubucuruzi.  Ati : “Tuzakomeza ibiganiro mu minsi iri imbere. Ndashimira Amadou kuba yadusuye kandi twizeye ko ubufatanye buzashoboka. ”

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko  irushanwa ry’igikombe cy’Afurika  ari irushanwa akunda cyane. Akomeza avuga ko  bagomba gukoresha  imbaraga n’impano  ziri ku mugabane wa Afurika, kugira ngo  hubakwe siporo binyuze mu iterambere ry’ibanze, ibikorwa remezo, ndetse no kongera ubushobozi   n’imbaraga  muri Basketball n’umupira w’amaguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04