Perezida Trump yise Papa Leo XIV udashoboye anamucyurira ko ari we wamushyirishijeho

Perezida Trump yise Papa Leo XIV udashoboye anamucyurira ko  ari we wamushyirishijeho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yibasiye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Leo wa XIV, amuhora ko atamushyigikiye mu ntambara ahanganyemo na Iran amwita udashoboye mu bya politiki mpuzamahanga, anamwibutsa ko gutorwa kwe yabigizemo uruhare.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo ku wa 12 Mata, Trump yavuze ko adashaka Papa unenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yagize ati: “Sinshaka Papa utekereza ko bikwiye ko Iran igira intwaro kirimbuzi. Sinshaka Papa utekereza ko ari bibi kuba Amerika yaragabye igitero kuri Venezuela.”

Trump yakomeje avuga ko Papa Leo agomba kwisubiraho agakoresha ubwenge kandi akibanda ku kuba Papa ukomeye aho kuba umunyapolitiki. Yongeyeho ko ari we wagize uruhare mu gutuma Papa Leo aba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, asobanura ko Vatikani yamuhisemo kandi yaravukiye muri Amerika kubera ko yari ari ku butegetsi. Yagize ati: “Iyo ntaba ndi muri White House, Leo ntiyari kuba ari i Vatikani.”

Trump yashimangiye ko atari umufana wa Papa Leo amunenga ko adakora akazi ke uko bikwiye. Uburakari bwa Trump busa nkaho bwatewe n’ibiherutse gutangazwa na Papa Leo, wanenze intambara ya Amerika na Isiraheli kuri Iran.

Papa Leo yanenze mu buryo budasanzwe amagambo ya Trump yo gutera ubwoba avuga ko ashaka gusenya Iran, yemeza ko atari ayo kwihanganirwa, asaba abatangije intambara guhagarika kumena amaraso anenga ibyo yise ‘kwiyumvamo ubushobozi buhanitse butiza umurindi intambara’.

Papa kandi yigeze kwibaza kuri politiki ikakaye ya Guverinoma ya Trump ku bijyanye n’abimukira asa nkaho atayishyigikiye.

Perezida Donald Trump yacyuriye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Leo XIV
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42