Perezida Trump yemeye ko yahaye intwaro abigaragambyaga muri Iran

Perezida Trump yemeye ko yahaye intwaro abigaragambyaga muri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump yavuze ko yahaye intwaro amatsinda y’abatavuga rumwe na Leta ya Iran n’abigaragambyaga mu myigaragambyo ikomeye yarwanyaga ubutegetsi bw’icyo gihugu, yabaye mu Kuboza 2025 na Mutarama 2026.

Mu kiganiro Trump yahaye Fox News ku murongo wa telefone ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, yavuze ko USA yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no guhirika ubutegetsi bwa Iran, ati: “Twahaye imbunda nyinshi cyane abigaragambyaga.”

Iyo myigaragambyo yaguyemo abantu ibihumbi, yamaganaga ubutegetsi bwa Iran ndetse abaturage bavugaga ko ubuyobozi bwananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu n’ibindi byugarije igihugu.

Mu gihe cy’iyo myigaragambyo Perezida Trump yavugaga ko Iran ninanirwa gukemura ibibazo byayo azabyikemurira, ndetse bidateye kabiri, ku bufatanye na Isiraheli, ku wa 28 Gashyantare bahise bagaba ibitero kuri icyo gihugu byahitanye abayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwikirenga Ayattolah n’abandi bategetsi bakomeye ba Iran.

Ni intambara imaze ukwezi kurenga ku ruhande rwa Iran imaze kugwamo abantu 2,076 mu gihe 26,000 bakomeretse.

Donald Trump yakunze kugaragaza ko icyemezo cyo gutera Iran afatanyije na Isiraheli cyatewe ahanini n’icyifuzo cye cyo kubohora abaturage b’icyo gihugu babangamiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Kiyisilamu.

Ubutegetsi bwa Iran bwagiye bushinja kenshi Isiraheli na Amerika gutera inkunga ibikorwa byo kwigaragambya no gushyigikira abigaragambyaga barwanyaga inzego z’umutekano, banasenya ibikorwa remezo.

Uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei ataricirwa muri ibyo bitero, yemeje ko ibihumbi by’abantu baguye mu myigaragambyo yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’abanzi.

Khamenei yashinje Perezida Donald Trump kuba umunyabyaha no kugira uruhare rugaragara mu kuyitegura no kuyitangiza ndetse Iran imaze igihe ishinja abanzi bayo kwihisha inyuma y’ibibazo by’ubukungu biyugarije.

Perezida Trump yemeye uruhare rwe mu myigaragambyo muri Iran
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42