Perezida Trump yanze ubufasha bw’u Bwongereza mu ntambara bahanganyemo na Iran

Perezida Trump yanze ubufasha bw’u Bwongereza mu ntambara bahanganyemo na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko adakeneye  ubufasha bw’u Bwongereza mu ntambara ahanganyemo na Iran, nyuma yuko icyo gihugu kivuze ko cyiteguye gutanga ubwato bw’indege z’intambara (aircraft carriers) bukoherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubutumwa Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku mugoroba wo ku wa 07 Werurwe, bwaje bukurikira  itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza rivuga ko amwe mu mato yabo akomeye yashyizwe ku rwego rwo kwitegura koherezwa vuba mu bikorwa bya gisirikare.

Perezida Trump yavuze ko u Bwongereza ari umufatanyabikorwa wabo ukomeye kandi w’igihe kirekire ariko badakeneye abantu baza kwivanga mu ntambara yamaze gutsinda.

Yagize ati: “Ni byiza, Minisitiri w’Intebe Starmer, ariko ubu ntitukibikeneye ariko tuzabyibuka. Ntidukeneye abantu baza mu ntambara nyuma y’aho twebwe twayitsinze!”

Iran yari yaraburiye u Bwongereza ibubuza kwivanga mu ntambara bahanganyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli nubwo icyo gihugu cyakomeje gutsimbarara.

Intambara y’ibyo bihugu yinjiye mu cyumweru cya kabiri ndetse yateje impungenge mu Burasirazuba bwo Hagati  nyuma yaho Iran igabye ibitero mu bihugu byose Amerika ifitemo ibirindiro.

Aljazeera yatangaje ko kugeza ubu abantu bagera ku 1 332 bamaze kugwa muri Iran, naho Amerika yemeje ko abasirikare bayo batandatu bapfuye mu gihe hari n’abandi baguye mu bihugu nka Liban, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43