Perezida Tanibu yahuye na Mack Sall ku kibazo cyo gusubika amatora

Perezida Tanibu yahuye na Mack Sall ku kibazo cyo gusubika amatora

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubukungu bw’Ubihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), akaba na Perezida wa Nigeria Tanibu Bola, ari mu ruzinduko muri Senegal rugamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’isubikwa ry’amatora cyakemuka.

Aljazeera yatangaje ko umuyobozi wa ECOWAS Tinubu, na Perezida wa Senegal Mack Sall kuri uyu wa Mbere,b ahuriye mu murwa mukuru Dakar, mu gihe imvururu zikomeje gukaza umurego muri iki gihugu nacyo kibarizwa muri  ECOWAS.

Tinubu ageze   i Dakar nyuma y’uko Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’uyu muryango bagiranye ibiganiro by’igitaraganya mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja byiga ku kibazo cya Senegal.

ECOWAS kandi yahamagariye Senegal kimwe mu bihugu bigize uyu muryango gusubira ku ngengabihe y’amatora.

Ibi biganiro bije nyuma y’uko hakomeje imyigaragambyo imaze kugwamo abantu batatu yamagana umwanzuro wa Perezeda Sall wo gusubika amatora yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare akimurirwa mu Kuboza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25