Perezida Museveni yongeye kwihaniza abagikora ubutinganyi muri Uganda

Perezida Museveni yongeye kwihaniza abagikora ubutinganyi muri Uganda

Perezida wa Uganada Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije abakomeje gushaka gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, avuga ko iyi ari ingingo igihugu cye kidashobora kwihanganira.

Ibi yabitangaje mu muhango n’amasegesho yo gusabira abahowe Imana bo muri Uganda wabaye ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 mu gace ka Namugongo, aho batwikiwe.

Mubutumwa Perezida Museveni yageneye abitabiriye uyu muhango yihanangiriza abandi bantu bashaka gukongeza imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, muri Uganda.

Ati “Uyu munsi Uganda ni ubutaka bw’abahowe Imana cyangwa se imyemerere yabo, abo bantu bo hanze bavuga ku kintu cy’abaryamana bahuje ibitsina, ntabwo bazi ko Uganda ari ubutaka bw’abantu bemeye kwicwa kubera imyemerere yabo. Niba ushaka gukina wabikora, ariko ntabwo uzishimira ingaruka zabyo.”

Iri jambo rya Museveni rije nyuma y’igihe bimwe mu bihugu by’amahanga bitangiye gufatira igihugu cye ibihano kubera itegeko iki gihugu cyatoye rihana ubutinganyi.

Iri tegeko rigena ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi n’ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38