U Bufaransa na Madagascar basinye amasezerano yo kubaka urugomero

U Bufaransa  na Madagascar basinye amasezerano yo kubaka urugomero

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabonanye na mugenzi we wa Madagascar Andry Rajoelina, maze ibihugu byombi bisinya amasezerano menshi anyuranye mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi n’ingufu, aho bemeranyijwe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Volobe.

Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Madagascar, Ikirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde, ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, avuga ko igihugu cye gikeneye gushakisha amasoko mashya no kuzamura ubufatanye mu bukungu mu Karere.

Emmanuel Macron yabonanye na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina mu murwa mukuru, Antananarivo, aho basinyanye amasezerano y’ubwumvikane, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu, ubuhinzi, n’uburezi.

Emmanuel Macron yemereye Madagascar amafaranga yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi.

Ati: “Binyuze mu Kigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere n’inguzanyo yatanzwe n’ikigega cy’u Bufaransa, bubemereyeamafaranga yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi muri Volobe, mu burasirazuba bwa Madagascar, rwari ruteganyijwe mu myaka hafi icumi.”

Urwo rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwa GWh 750 ku mwaka, ruzubakwa na sosiyete y’Abafaransa EDF.

Ni uruzinduko rwa mbere umuyobozi w’u Bufaransa Macron asuye iki gihugu bwakolonije, giherereye ku nkombe y’iburasirazuba bwa Afurika nyuma ya Jacques Chirac wakigezemo mu 2005.

Uru rugendo kandi rwagarutse ku makimbirane hagati y’ibihugu byombi akomoka mu gihe cy’abakoloni, harimo n’uko Madagascar yasabaga itsinda ry’ibirwa bito biri mu butaka bw’u Bufaransa ndetse ikanasaba ko u Bufaransa bwasubiza ibisigazwa by’umwami waho wishwe n’ingabo z’abakoloni b’Abafaransa mu mpera za 1800.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14