Perezida Kagame ategerejwe muri Benin muri Mata

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitezwe mu Mujyi wa Cotonou muri Benin, mu kwezi gutaha kwa Mata, aho azagirana ibiganiro na mugenzi we Patrice Talon ku ngingo z’ubutwererane zifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwitezweho kuba indi ntambwe ikomeye mu mubano uzira amakemwa ukomeje kwiyongera hagati y’u Rwanda na Benin. Gahunda y’urwo ruzinduko iracyategurwa nubwo hari bimwe mu birugize byamaze kumenyekana kuko hazibandwa ku bukungu n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, mu byo Abakuru b’Ibihugu byombi bitezweho kugarukaho ni ubufatanye bw’u Rwanda na Benin mu bijyanye no guteza imbere ingendo z’indege n’ubwikorezi bwo mu kirere muri rusange.

Bivugwa ko Perezida wa Benin Patrice Talon anyotewe cyane no kwigarurira isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu Burengerazuba bw’Afurika ndetse no guhuza igihugu cye n’ibindi bitandukanye byo ku mugabane hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

Yifashishije ubunararibonye bwa RwandAir, Patrice Talon yiteguye guhangana ku isoko n’ibigo by’indege bimaze kubaka izina mu Burengerazuba bw’Afurika ari byo Air Sénégal na Air Ivoire.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Perezida Kaame na Talon bahuriraga i Washington DC mu Nama yigaga ku butwererane bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika (US-Africa Summit), bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano mwiza n’ubutwererane bizira amakemwa birangwa hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo kubaka ubushobozi, ubufatanye mu bukungu ndetse baniyemeza gushyiraho izindi nzego z’ubutwererane zirimo n’urwa gisirikare.

Perezida Kagame na Talon bishimiye umubano w’u Rwanda na Benin – ImvahoNshya

Uru ruzinduko ruje rukurikira icyemezo giherutse gufatwa na Guverinoma ya Beni cyo kugira Umunyarwanda Pascal Nyamulinda Umuyobozi w’Ikigo cya Benin gishinzwe Irangamuntu n’Irangamimerere.

Ibitangazamakuru byo muri Benin byamugaragaje nk’uwitezweho impinduka zikomeye, kuko yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu mu Rwanda (NIDA) imyaka myinshi ari na ho cyagiye kigaragamo impinduka nziza nyinshi u Rwanda rwishimira mu birebana n’irangamimerere kuri ubu rigenda rihuzwa n’irindi koranabuhanga mu koroshya serivisi zinyuranye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE