Perezida Kagame na Talon bishimiye umubano w’u Rwanda na Benin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa Benin Patrice Guillame Talon, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano mwiza n’ubutwererane bizira amakemwa birangwa hagati y’ibihugu byombi.
Abo bakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Washington DC mu Nama ikomeje guhuza abayobozi ku butwererane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika (US-Africa Summit).
Perezida Kagame na Talon bahuye mu gihe ibihugu byombi byishimira umusaruro uva mu butwererane bifitanye mu nzego zitandukanye.
Ibyo bihugu byombi bikomeje umubano mu nzego zirimo ikoranabuhanga, iterambere ry’imijyi, imiyoborere, ubwikorezi bwo mu kirere n’izindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko muri ibyo biganiro, hagarutswe ku nzego nshya z’ubutwererane zigiye kubyazwa umusaruro mu gihe kiri imbere.
Ubutumwa bwanyujiwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi buragira buti: “Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo kubaka ubushobozi, ubufatanye mu bukungu ndetse baniyemeza gushyiraho izindi nzego z’ubutwererane.”
Bivugwa ko Perezida Kagame na Talon mu nzego nshya z’ubufatanye baganiriyeho harimo n’urw’ubutwererane mu bya gisirikare.
Mu mwaka ushize, Ambasaderi Dr Aissa Kirabo Kacyira yashyikirije Perezida Talon impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Benin, aho afite icyicaro muri Ghana.
Icyo gihe Perezida Talon yavuze ko umubano ibihugu byombi bisangiye umaze igihe kinini ushinze imizi.