Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 727

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare 727 abaha amapeti atandukanye guhera ku bari ba Brigadier General bagizwe ba Jenerali Majoro (Major General).

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa RDF, ryerekana ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General.

Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General,  83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe bagahabwa ipeti rya Colonel, naho 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.

Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major naho bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.

Abandi basirikare bato 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant, izo mpinduka zikaba zahise zubahirizwa nyuma yo gutangazwa. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Kalim Kalimunda

Niko ko nta mazina se ya ba Generals mwaduhaye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38