Perezida Kagame yakebuye abigwizaho imitungo y’Abanyarwanda

Perezida Kagame yakebuye abigwizaho imitungo y’Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abayobozi batabana neza ndetse n’abigwizaho umutungo w’Abanyarwanda kandi ari wo wakabafashije mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu, ahamya ko bigomba guhagarara.

Ni ingingo yagarutsweho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wabereye mu Ngoro Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.

Hari mu muhango wo kwakira indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.  

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kwigwizaho umutungo w’abanyarwanda bose ukwiriye kuba uvamo ibibaramira, mu byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo, bakawusesagura na byo bigomba guhagarara.

Ati: “Kandi nta buryo bundi bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko.

Ibyo byo sinirirwa nkomeza ngo mvuge ko n’ubundi buryo bwakoreshwa kuko amategeko, ubutabera dufite bikoze neza, bishobora kubiturangiriza.”

Yavuze ko natwe ukwiye kwirengagiza aho u Rwanda rwavuye n’aho rwari rugeze n’inzira rurimo, ko aho rugana hakiri kure ariko ko rwifuza kuhagera bishobotse vuba ku buryo bwihuse.

Yakomeje avuga ati: “Ibyo bitudindiza bituruka mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya.

Nabyo byahagarara bityo igihugu cyacu kigatera imbere, ntikibe igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi, kikaba igihugu kivuyemo kwiheba.”

Perezida Kagame avuga ko abantu bakora ibishoboka  kandi barabishoboye bafatanyije kugira ngo bahindure amateka mabi y’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00