Perezida Kagame yasangiye n’Abadipolomate barimo ba Ambasaderi bashya (Amafoto)

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 26 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame, basangiye n’Abadipolomate batandukanye bari mu Rwanda barimo n’abasaga 20 boherejwe guhagararira inyungu z’ibihugu byabo yakiriye guhera mu cyumweru gishize.
Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Kigali Convention Center, aho basangiye ibya nimugoroba ndetse bakanataramirwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’ababyinnyi gakondo.
Ibyo birori kandi byanitabiriwe n’abagize Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo n’abahagarariye imiryango Mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda.
Perezida Kagame yafashe umwanya munini wo kubagezaho ijambo abashimira ndetse anagaruka ku ngigo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’Igihugu n’ishusho y’ububanyi n’amahanga.
Yagize ati “Imyaka ibiri ishize ntabwo twabashije guhura, ndahamya ko hari ibintu byinshi byabaye, hari ibyo twamenye byabaye hano mu Rwanda n’iyo muturuka. Ariko icyorezo cya COVID-19 cyasanze u Rwanda rurimo gutera imbere ku rwego rwiza, ruri no kwiyubaka ruva mu mateka twese tuzi yasenye Igihugu cyacu. Iryo terambere twagezeho kandi dukomeje kugeraho, ntabwo twari kubasha kwiyubaka mu myaka 28 ishize iyo tutagira abaturage b’u Rwanda bashoboye kwihangana n’inshuti zacu, n’abafatanyabikorwa twagize bakaduherekeza muri urwo rugendo.”
Yakomeje agira ati: “Ibihugu byinshi byo muri Afurika, mu Majyaruguru y’Isi, Ibihugu byateye imbere, imiryango mpuzamahanga, mwese ndagira ngo mfate uyu mwanya mbabwira ngo mwarakoze”
Yakomeje ashimangirako u Rwanda rushaka gukomeza urwo rugendo rwo gukorera hamwe mu guharanira iterambere no kwirinda gusubira aho igihugu cyavuye mbere no mu gihe cya Jenoide yakorewe Abatutsi aho cyari cyibasiwe n’ubukene.
Yavuze ko nubwo Igihugu cyanyuze mu bikomeye mu myaka ishize, kitahwemye guha agaciro indangagaciro, aboneraho kunyomoza abakora amakose yo kumva ko Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika ari abantu bakeneye kwigira ku bandi indangagaciro.
Ati: “Ndagira ngo mbinyomoze rwose. Ndabanza mvugire Igihugu cyanjye nzi kurusha ibindi, ariko ntekereza ko ari kimwe no mu bindi bihugu by’Afurika. Dufite aho tuva, dufite ibibazo byacu, ariko iyo bigeze ku ndangagaciro, turazifite rwose.”

















