Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudatinya ibitumbaraye kuko ari ibipirizo

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudatinya ibitumbaraye kuko ari ibipirizo

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kudatinya ibitumbaraye kuko aba ari ibipirizo byuzuyemo umwuka gusa kandi kubituritsa bisaba agashinge gusa.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Abanyarwanda badakwiye gutinya ibitumabaraye kuko akenshi biba birimo ubusa.

Ati: “Ntimugatinye ibitumbaraye kuko rimwe na rimwe birimo ubusa hari ubwo haba harimo umwuka, muzi igipirizo ukenera agashinge gusa ibyarimo ukayoberwa aho bigiye.”

Umukuru w’Igiohugu yongeyeho ko ntawashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yibutsa ko ibihugu byagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu gito bitabigeraho, ndetse ko u Rwanda ntawe ruzasaba uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe rwasagarirwa.

Ati: “Nabivuze ku mugaragaro bose babyumva ndetse n’imbere ya bino bihugu bikomeye by’inshuti zacu ko iki gihugu cyabaye mu mibabaro igihe kirekire kandi nta n’umwe wadufashije, rero igihe cyo kwirwanaho nikigera nta n’umwe nzasaba uburenganzira bwo gukora icyo tugomba gukora kugira ngo twirinde.”

Yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda nta cyawunyeganyeza bityo ko Abanyarwanda bakwiye kuryama bagasinzira ntibahangayikishwe n’ibyo bumva.

Ati: “Nabivuze mu buryo butomoye, mbibwira n’abafite uruhare muri ibi bibazo. Mugende muryame musinzire, nta kintu na kimwe kizaba giturutse ku mupaka w’iki guhugu cyacu gito.”

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko u Rwanda rufite umutekano kandi bizahoraho.

Ni mu gihe bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi bimaze igihe bibiba imvugo z’urwango mu Banyarwanda, ndetse binakangisha gutera u Rwanda bigahirika ubutegetsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Theogen

Perezidawacu.tukurinyuma. Ubundabantubazira. Abimereyeneza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48