Perezida Kagame yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi zirenga 10

Perezida Kagame yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi zirenga 10

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuyeho amafaranga yakwaga kuri serivisi 10 zitangwa n’Inzego z’ibanze, zirimo ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo, icyangombwa cyo kubaka mu cyaro ndetse n’icyemezo cy’uko umuntu ariho cyangwa yitabye Imana.  

Ni icyemezo kiri mu Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Ukuboza 2023.

Serivisi zisonewe amahoro ni serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa,  icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyemezo cyo gusana inyubako, icyemezo cyo kuvugurura inyubako, icyemezo cyo kubaka uruzitiro n’uruhushya rwo kubaka mu mudugudu w’icyaro.

Haza kandi kubona icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba, n’icyemezo cy’ubwishingire bw’umuntu.

Icyakora, isonerwa ry’amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bivugwa mu gika cy’ingingo ya 26 y’Iteka rya Perezida, ntirivanaho ko bigomba gusabwa mu nzego zibifitiye ububasha mbere yo gukoreshwa icyo bigenewe.

Iki cyemezo gikuyeho icyateganyaga ko uwifuza kugira icyo akora ku mutungo utimukanwa ku mpamvu iyo ari yo yose yishyura amahoro angana na 20,000 by’amafaranga y’u Rwanda hatitawe ku ngano y’umutungo.

Ku birebana no gutura mu byaro, gusaba icyangombwa cyo kubaka no gupimisha ikibanza byasabaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 5,000 nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida ryo mu 2012.

Icyemezo cy’uko umuntu akiraho cyangwa atakiriho cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 1,200 mu gihe icyangombwa cyo kuvugurura inyubako cyangwa kubaka uruzitiro kikaba na cyo cyishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Mujyi wa Kigali na 1,200 ahandi hose mu Gihugu.

Ku birebana n’ibyemezo bisaba gucana amakara, kubumba amatafari ndetse n’amategura, byagendanaga na serivisi zitangwa ku butaka.

Ku rundi ruhande, nanone Iteka rya Perezida rishya ryakuyeho amahoro kuri parikingi rusange yakwa ku bwoko bumwe bw’ibinyabiziga n’amato.

Ibyo binyabiziga n’amato birimo ibya Leta, iby’ibigo n’iby’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga, ibinyabiziga cyangwa amato by’Ambasade, iby’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibyihariye byagenewe abafite ubumuga.

Ingingo ya 28 iteganya ko Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage ishobora, mu gihe igena ibipimo by’amahoro, kuvaniraho abatishoboye amahoro y’ibirarane batashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, iyo babisabye.

Umuntu usaba kuvanirwaho amahoro [mu byiciro by’amahoro adasonewe] atashoboye kwishyura mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye yandikira umuyobozi w’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage agaragaza impamvu zifatika.

Iyo Umuyobozi wandikiwe asanze ubusabe bufite ishingiro, akorera raporo Inama Njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage kugira ngo ibifateho icyemezo.

Soma Iteka ryose hano:

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 56
Uwizeyimana Ange

Nyakubahwa mubyeyi dukunda wakoze cyane rwose 🙏 Uwiteka azaguhe kuramba ndetse no kuzagira iherezo ryiza 🙏💓💓💓💓💓💓💓🇷🇼💯

Vincent

Imana ikomeze imukomeze akomeze atugeze kubyiza. Umubyeyi wacu turamukunda.

Niyorugira innocent

Nibyagaciro gakomeye cyane
Gose kuba twakuriweho ayo mafaranga yishyurwaga mwizo service🙏
Turashima ubuyobozi bwiza dufite bureberera Inyungu zabaturage 👍🙏🙏

Uwamahoro Jacqueline

Nyakubahwa Perezida wa Repebulika y,Urwanda turamushimiye

Twongeye kumusaba kudukuriraho amande aciibwa abaganga muri gahunda yo kongeresha agaciro licence zabo.

Anonymous

Yegope

Paul nkurikiyimana

Ubwo Ari iriya ntwari yacu yabyivugiye ubwo byatunganye kbsa! Iyo mu ijuru imuhaze kuramba kdi imuhaze amahoro arambye!

Twibanire Jean Baptiste

Umuyibozi wacu aratureberera yabonyeko bikwuye ,turamushimiye cyane rwose ,tumurinyuma ntakabuza

Irambona Jacques

Mubyukuri umubyeyi mwiza iteka ahora ari mwiza, tunejejwe nibyo mwadukoreye ibi byatumaga benshi bahagarika umutima none ubu bikuweho, Imana ikomeze iguhaze uburame nuko ntacyo mfite ngo nkibahe gusa mbasabiye ikiruta ibindi byose Imana izaguhe ijuru ndakwikundira Bwana Nyakubahwa President wa Republic y u Rwanda.

Faida Jean Claude

Umubyeyi wacu arakoze kubwo kuturebera ibigoye abanyarwanda akabishakira ibisubizo
Tumurinyuma rwose Imana imuhaze uburame yo yamuduhaye.

Cishahayo Evangeliste

Mubyeyi wacu tubashimiye uburyo mutwitaho

Cishahayo Evangeliste

Mubyeyi wacu tubashimiye uburyo mutwitaho

Dusengimana jean Damascene

Umuyobozi wacu tumuri inyuma nakomere cyane.

Nkundabagenzi Silas

Murakoze nyakubahwa President wacu 🇷🇼 tugushimiye tubikuye ku mutima ukuntu mudahwema kudutekerezaho. Gahunda ni yayindi tukurinyuma💯

Aimable

Umuyobozi wacu nukuri aradukunda pe ahora aduha ibyiza gusagusa

Ndagijimana

Nibyiza cyane Umunyarwanda kwisonga.

Nkusi

2024 haratinze twikomereze hamwe nawe.

Fizzy jack

Nyakubahwa turagushima a wakoze cyane knd ntago utuyobora nabi ahuko abagufasha nibo bakora ibibi ubwo izo service wakuyeho barakomeze banazitwake batubabarire ntibahemuke

Rushema wellars

Muzehe wacu tukurinyuma

Sibobugingo Theoneste

Nyakubahwa H.E Byose byapfa utaraza .umwana wumviye umubyeyi asazana umuco nu umurage byakibyeyi,murakara,murakaramba.

Afazari marcel

Turabyishimiye cyane rwose 👏👏👏👏

Innocent

Uhoraho amudukomereze Mubyeyi wacu amahoro n, umugisha biva k, Uwiteka bibahoreho iteka ryose
1Ingoma 17:11-15 Amen

Twasabyimana yemima

IMANA imuhe umugisha utagabanyije Kandi ikomeze kumugwiriza impano yo gutetekerereza abanyarwanda turamukunda cyane

Agnes Nyurahabyarimana

Tubashimiye byimazeyo uburyo mudahwema kwita kubanyarwanda no guharanira iterambere ryacu🙏🙏🙏🙏

Habimana faustin

Murakoze muyobozimwiza turabashimiye imana ikomeze kubashyigikira

Bagaragaza Evariste

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwakoze cyane Korohereza abaturage Imana ibahe Umugisha!!!!

kayonga Alphonse

Nyakunahwa HE Paul Kagame wakoze cyane kutugàbanyiriza imisoro imwe nimwe
Haricyo mbisabira
Kutugabanyiriza imisoro yakwa utumije imodoka hanze

Murakoze

Habiyaremye Jean Bosco

Perezida wacu oeeeoeee
Uragahora kw,isonga mubyeyi wacu
Imana ikomeze ikuramye
Muragahorane ubutwari.

Emmy

#PK Forever

MFITUMUKIZA Eric

Umubyeyi mwiza amenya icyo abana bakeneye.

Uwizeyimana

Nintagutora Imana izage ibimpora

Nyirahavugimana Beyata

Uragahorakungoma mubyeyi wacu imana iguhoze kungoma👍👍✔️

Hagenimana Dominique

Muraho nifuza gusobanuza ukuntu umuntu yabona icyemezo kigaragaza ko umuntu atariho(yitabye Imana mu myaka ya 1990) ku declara attestation de dece yuwo muntu ku irembo ntibikunda ngo kubera ko aba atarandukujwe mu irangamimerere nta numero zindangamuntu ye , ubu uyishaka yayibona ate Murakoze

Habanabakize erie

Akarere kakirehe
Umurenge nyamugari
Turashimira umusaza uburyo akundigihugu nabagituye abowatojubupfura tukurinyuma👍komezimihigo kuko udahwema kutugirinama ntituzagutenguha

BAZUBAGIRA bernadette

Nyakubahwa perezida wacu ntakwabatagira ark ubuyobozi bwohasi ntibwobutuma umuturage ategerwaho nibyobyiza abayatwifutije.

Karangwa flavia

Nyakubahwa mwakoze cyane Imana Izaguhe Imyaka ijana maze Ukomeze Utubere Umuyobozi mwizaaa.dukomeze twiterere lmbere!

Ikindi twifuzaga nikimisoro yamahoro aho usanga Umuntu ufite ubucuruzi buto asora kimwe nufite ubucuruzi bunini ? Bityo ugasanga abafite ubucuruzi buto ibabagora gusora , lkindi twifuza amafaranga yishuzwa kwirondo yumutekano nayo usanga atangwa muburyo bungana kandi ubushobozi butangana Nyakubahwa nabyo muzabyigeho.

Keza

Wakoze mubyeyi uhora uturebera ibyiza

Nshimiyimana Sylvain

Nukuri mubyeyi wacu uri lmpano lmana yatwihereye none tugushimiye ko utajya utenguha abo lmana yakuragije none rero ganza wongere uganze maze lyaguhanze iguhore imbere kuko natwe tugusezeranyije ko tutazakuvaho kandi tukuri inyuma pe mubyeyi ngusabiye umugisha kuko ibyo udukorera birandenga ziraya service zose wakuriyeho amahoro turabigushimiye mwakoze.

Habana tom

Murakoze babyeyi
Namande ya polici araremereye
Babyeyi

Habana tom

Murakoze babyeyi
Namande ya polici araremereye
Babyeyi

Nubahimana Pierre

Mubyeyi wacu Paul Kagame nti twabona icyo tukwitura pe! Ku byo umaze ku tugeza ho. Ariko mubyeyi wacu uzatuvuganire kubijyanye na amande ya Polisi kuko barayazamuye barakabya

Théophile

Nyakubahwa, amahooro mudukuriyeho turabashimiye cyane. Umubyeyi mwiza ahora ageza ibyiza ku bana be. Kurama no kwanda bihore bikuranga.

mutijima gentille

my president!! baho wonjyere ubeho iyaba nakubonaga nkaguhobera niyo nahita nipfira naruhukira mumaho!! untera ishema ryokwitwa umunyarwa nimba usoma izi esms zacu simbizi arko nimba hari nabashinzwe kuzikujyezaho jye muzantumikire mwokagirimanamwe,muti ndamukunda ndamukunda ndamukunda,kdi twishimiye izimpinduka atujyejejeho

UWASABA Theogene

Dushimiye umuyobozi wacyu kuko akomeje gutekerereza abaturarwanda ibifite akamaro yakoze cyane.

Evariste Munyabazungu

Nyakubahwa mubyeyiwacu warakoze cyane, byinshi dutunze tubikesha wowe urindashikirwa.

NSABIMANA Emmanuel

Nukuri ntitwabona uko dushimira umubyeyi wacu yakoze cyane kandi sibi gusa ahubwo ahora atekerereza abanabe ibyiza gusa. Uwiteka amuhire muri byose

MUKESHIMANA Thomas

Umubyeyi wacu nyakubahwa Paul Kagame imana imurinde imuhe kurama tuzahora tumusingiza

NIYIBIZI Ismail

Nyakubahwa wacu ni umubyeyi mwiza

Nyabyenda Joseph Pasteur

Turabashimiye H.E mu bushishozi bwanyu, no guhora mushakira Abanyarwanda ibyiza. Nyagasani muri kumwe ntagushidikanya. Kandi natwe tukuri inyuma, haratinze ngo dushyireho👎

Hakizimana olivier

Nyakubahwa perezida yakoze cyane ibyakora abikora nkumubyeyi urera abanabe natwe ntitukamutenguhe mubyakora kuko aribyacu tumurinyuma imana ikomeze imurinde yaduhaye umubyeyi.

RUTAGWENDA Laurent

Intore izirusha intambwe, ndagukunda mubyeyi mwiza. Gusa Imana yo mwijuri ikomeze iguhe kurama, udukorera ibyiza tukanezerwa nukuri. Umunsi nagize amahirwe yo kukubona amaso kumaso nkagusuhuza nzagushimira ibirenze ibi. Gira amahoro Papa wacu.

Francois Xavier

Nyakubahwa muyobozi wacu dukunda turabasgimira kuri iki gikorwa cyiza cyane cyo kudukuriraho Aya mafaranga yajyaga abangamira abaturage cyane cyane abafite amikoro kake.Turabashyigikiye Imana ikomeze iyobore intambwe zanyu izabageze aheza twashimye byimazeyo

Shukurumungu Vincent Paul

Nyakubahwa mubyeyi mwiza ndagushimiye cyane kuba ukomeje kuzirikana abaturage ark ndagusaba natwe urubyiruko turacyennye cyane utwibuke

Dukuzumuremyi Emmanuel

NYAKUBAHWA wacu dukunda twishimye cyane kubyo wadukoreye erega urumubyeyi ubaruta Bose Imana ikongerere imbaraga.

Rurangirwa

Long live your Excellency and thank you for you thoughtfulness towards Rwandan.

Murekezi

Ese kwandikisha ingwate byo bimeze bite?

Murekezi

Ese kwandikisha ingwate byo bimeze bite?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14