Perezida Kagame yakomoje ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu gukwirakwiza internet inyaruka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu gukwirakwiza umuyoboro mugari wa Internet mu Gihugu, cyane ko aho uyu muyoboro ugera mu gihugu habarirwa ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatatu mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Banki y’Isi David Malpass, mu biganiro byateguwe n’iyi banki bigaruka ku mpinduramatwara y’ikoranabuhanga rigezweho.

Iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, cyahuje abayobozi batandukanye b’ibigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse n’abayobozi bahagarariye za Guverinoma zitandukanye.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo kwagura umuyoboro mugari wa internet by’umwihariko muri Afurika ari urufunguzo rw’iterambere ryihuse kandi rirambye.

Ibyo yabigarutseho amaze kugaragaza uburyo Umugabane w’Afurika wose ugifite ikibazo cyo kubona internet inyaruka by’umwihariko mu byaro ahataragezwa ibikorwa remezo, kandi

Yagize ati: “Ariko Umuyoboro mugari wa Internet ni urufunguzo rutuganisha ku mpinduramatwara y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ku mugabane wacu ingorane zigihari ni uko hakiri imiyoboro ya intenet idahagije mu byaro. Ibyo bisobanuye ko umubare munini w’Abanyafurika utabona internet inyaruka, ndetse izo ni imbogamizi zo kwibandwaho mu guhangana n’icyo kibazo.”

Yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye zatangiye gutanga umusaruro kuko iryo koranabuhanga irir mu byoroshya imikorere bityo iterambere rikihuta.

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda twashyize ishoramari rinini mu kubaka ibikorwa remezo byo gukwirakwiza umuyoboro mugari wa Internet. Twabashije kugera ku kigero kiri hejuru ya 95% cy’abo internet inyaruka igeraho mu Gihugu. Iyo urebye nk’urwego rw’ubuzima mu gihugu cyacu, ibigo byinshi byo mu Rwanda bihujwe na internet. Nakongeraho by’umwihariko ko ubufatanye bwacu na Banki y’Isi bwadufashije gukemura no kurenga imipaka, nkaba nagira ngo mbanze mfate umwanya wo gushimira wowe Perezida Malpass kuba mwaratanze ubufasha bufatika muri uru rugendo.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda avuga ko umuyoboro mugari wa internet ushoboye kugezwa kuri benshi byakuraho inzitizi n’ubusumbane bukigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane abatuye mu byaro ndetse no mu mijyi aho abenshi batabona serivisi zihuta zifashisha ikoranabuhanga rya internet.

Ati “Bigenda bishyirwamo imbaraga muri gahunda yo kwishyira hamwe ku rwego rw’Akarere cyane cyane mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, habayeho guhuza ibintu byinshi harimo no kureba uko ibi byagerwaho ku buryo kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byakorwa nk’aho umuntu ari mu gihugu kimwe, Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba umaze kwegerana mu buryo usa nk’Igihugu kimwe kinini gihuza ibihugu bitandukanye bigize umuryango, birimo kuganirwaho tunareba uko twagira ifaranga rimwe, bizatuma duhuza ibikorwa na serivisi bikorwe horoshywa urujya n’uruza bityo kwishyurana birusheho koroha.”

Perezida Kagame asanga ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikwiye kujyana no kubaka ubwirinzi bukomeye buha umutekano abakoresha ikoranabuhanga kugira ngo rirusheho kwifashishwa byizewe rizamura ubukungu n’imibereho y’abatuye isi muri rusange. 

Ati: “Buri wese akwiye kumenya ibyago bishobora kuvuka muri iri koranabuhanga rigezweho hagaterwa intambwe zo guharanira kuzirinda ari na ko ribyazwa umusaruro, rikanozwa ndetse hanubahirizwa indangagaciro zose z’ubunyamwuga.”

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hatangijwe Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu Bukungu (C4IR Rwanda) cyitezweho uruhare rukomeye mu kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu kwihutisha iterambere kuri bose.

Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro taliki ya 31 Werurwe 2022, cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko N° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE