Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange ry’Afurika
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA) Mene Wamkele, bagirana ibiganiro bitandukanye bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu gushyiraho iryo soko rusange rigamije guhindura amateka y’Umugabane.
Isoko Rusange ry’Afurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA) ni gahunda igamije gushyiraho ubucuruzi ku bihugu by’Afurika hagati yabyo mu rwego rwo kubaka ubushobozi binyuze mu bucuruzi no kugabanya amafaranga acibwa ibicuruzwa biva mu gihugu bijya mu kindi muri Afurika.
Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021 ariko yashyizweho umukono n’ibihugu bitandukanye bigera kuri 54 muri 55 byo muri Afurika.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022 Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Wamkele Mene bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kugera ku mahame agenga iri soko rusange.
Ubusanzwe intego z’iri soko ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, gufungura no korohereza urujya n’uruza hagati y’imipaka ndetse no kugabanya amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe bijya mu kindi by’Afurika nibura ku kigero cya 97% mu koroshya imihahiranire.
Mu ntego za mbere za AfCFTA harimo kongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse no kuganya amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi.
Nubwo hamaze umwaka amasezerano ya Afctcta atangiye gushyirwa mu bikorwa ntabwo iragaragaza impinduka nkuko byari byitezwe cyane ko COVID-19 yatumye ingendo zihuza ibihugu zihagarara n’imvururu zituruka ku miyoborere mibi yo mu bihugu bitandukanye bikunze kwibasirwa n’intambara.
Hari kandi ibindi bibazo birimo bikomeye bituma idatanga umusaruro witezwe birimo kuba umugabane wa Afurika usa naho ukiri hasi ku birebana n’ibikorwa remezo byafasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibindi bitandukanye.
Mu gihe aya masezerano yashyirwamo imbaraga ku ruhande rw’ibihugu byose byagararagaje ubushake bikanayashyiraho umukono, byazamura ubuhahirane mu bihugu by’Afurika, iterambere ry’umugabane muri rusange ndetse no kwishakamo ibisubizo cyane ko ari umugabane ukungahaye ku mutungo kamere.