Perezida Kagame na Madamu mu 7,000 bizihiza Umunsi w’Abagore

Perezida Kagame na Madamu mu 7,000 bizihiza Umunsi w’Abagore

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2024, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’abagore, mu birori birimo kubera kuri BK Arena mu Mujyi wa Kigal byitabiriwe n’abasaga 7,000.

Ni ibirori byitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Madamu, ahateraniye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi n’indi mirimo itandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ibiganiro birimo gutangwa kuri uyu munsi, biribanda ku iterambere ry’umugore mu myaka 30 ishize.

Nikuze Suzane ni umwe mu bagore bamaze kwiteza imbere babikesha umwuga w’ubuhinzi, avuga ko anezezwa no kuba hari icyo yagezeho mu rugo rwe, kandi abigizemo uruhare.

Ati: “Mfite aho nkorera hafite agaciro karenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nkagira ibikoresho, abo nkoresha mpemba ni benshi n’ibindi bikorwa nkora.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyiramajyambere Belancille, avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore muri uyu mwaka, byahuriranye no kwizihiza imyaka 30 ishize, umugore agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, ari iby’agaciro.

Ati “Ku bazi neza amateka y’u Rwanda, bazi imbaraga Igihugu cyashyizemo kugira ngo umugore n’umukobwa basubizwe agaciro, amahirwe n’uburenganzira bwabo.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda urimo kwizihizwa ku nshuro ya 49, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Umugore mu iterambere.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14