Perezida Kagame na Macky Sall biyemeje kunoza imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

Perezida Kagame na Macky Sall biyemeje kunoza imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Senegal Macky Sall, baganiriye ku kongerera imbaraga ibikorwa byo gukorera inkingo n’indi miti ku mugabane w’Afurika.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ari umunsi utegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda ahafungurwa uruganda rwa mbere rufite ikoranabuhanga rigezweho mu gukora inkingo n’imiti rwa BioNTech rwuzuye i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Urwo ruganda rugizwe n’ibyiciro bibiri bishyirwamo Kontineri (BioNTainers) ziza ari uruganda rwuzuye, aho icya mbere gikorerwamo inkingo cyageze mu Rwanda ari na cyo cyamaze kubakirwa.

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri kizakora imiti cyitezweho kuzaba cyubakiwe bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2024, aho urwo ruganda rwitezweho kuzaba rumaze guha akazi Abanyarwanda barenga 100.

Ku Cyumweru, ni bwo Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mungenzi we wa Senegal Macky Sall witabiriye uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’uruganda rw’inkingo.

Mu biganiro bagiranye, Abakuru b’Ibihugu byombi basuzumira hamwe amahirwe ahari mu bufatanye bugamije kongerera imbaraga gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika, mu gihe na Senegal yiteguye kubakwamo uruganda rw’inkingo n’imiti nk’urwuzuye mu Rwanda.

Abakuru b’Ibihugu byombi banaganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umugabane ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yanakiriye abandi banyacyubahiro baraye bageze i Kigali barimo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat na Prof. Dr. Uğur Şahin, Umuyobozi akaba ari na we washinze Ikigo BioNTech SE gifite inkomoko mu Budage.

Kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen asesekara i Kigali, mu ruzindukjo rw’umunsi umwe aho aza kwifatanya n’abo banyacyubahiro mu gutangiza ku mugaragaro uru ruganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47