Trump yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara

Trump yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza  burundu intambara imaze iminsi  mu Burasirazuba bwo Hagati kandi  ku bw’izo mpamvu abaye asubitse mu gihe cy’iminsi itanu kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi bya Iran.

Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko hari ibitangazamakuru bya  Iran  byatangaje ko nta biganiro by’amahoro byigeze bibaho hagati ya Iran na Amerika. Ndetse na bamwe mu bayobozi ba Iran batangaje ko ibyo Trump yatangaje ari ibinyoma, ko nta biganiro Iran yagiranye na Amerika ku guhagarika intambara iri guca ibintu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yahaye Iran amasaha 48 yo kongera gufungura inzira y’amazi ya Hormuz bitaba ibyo agasenya burundu ibikorwa by’ingufu byose by’icyo gihugu.

Iran ikimara kubona ibyo Trump yatangaje, na yo yahise isubiza ko Amerika niramuka igabye ibitero ku bikorwa by’ingufu z’amashanyarazi bya Irana, na yo izihorera ku bikorwa remezo byose by’ingufu ndetse n’inganda zitunganya amazi bifitanye isano na Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

BBC yatangaje ko mu butumwa bwa Trump yagaragaje koroshya imvugo kurusha uko yitwaraga mu ntangiriro y’iyi ntambara. Gusa abasesenguzi bavuga ko akomeje kwivuguruza mu makuru atangaza y’intambara afatanyijemo na Isiraheli ku bitero bagabye kuri Iran kuva mu mpera za Gashyantare 2026 bikaba bigikomeje nuyu munsi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer na Trump bagiranye mu cyumweru gishize bemeranyije ko kongera gufungura inzira ya Hormuz ari ingenzi mu gusubukura ubwikorezi bw’inzira z’amazi no koroshya ibiciro byatumbagiye ku masoko, nubwo Iran ivuga ko yafunze iyo nzira ku banzi bayo gusa, aha iba ivuga abari ku ruhande rwa Isiraheli na Amerika bose muri iyi ntambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43