Paul Rutikanga n’umukunzi we Uwera bakoze ubukwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yashyingiranywe n’umukunzi we Uwera Caroline.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, birangwa no gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’imiryango yombi, ibyamamare bitandukanye mu itangazamakuru n’abandi.

Ni ibirori byashyizeho akadomo ku bindi bitandukanye byabibanjirije birimo gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 29 Kamena 2025, byabereye ku Biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda aho kuri ubu yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

Paul Rutikanga n’umukunzi we Uwera Caroline bakoze ubukwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE