Patthama Jitsawat yegukanye ikamba rya Miss Grand Thailand

Patthama Jitsawat yegukanye ikamba rya Miss Grand Thailand

Patthama Jitsawat ukomoka mu Ntara ya Chonburi, yegukanye ikamba rya Miss Grand Thailand 2026, anahabwa igihembo cy’uwakunzwe mu itangazamakuru. Uyu mukobwa usanzwe ari umuririmbyi yegukanye iryo kamba nyuma y’uko mu 2025, yari yikuye mu irushanwa rya Miss Universe Chonburi aho yasobanuye ko yaryikuyemo kugira ngo yibande ku muziki we. 

Mu byo Miss Patthama wahigitsemo abo yari ahatanye na bo 77, harimo ibisabwa muri iryo rushanwa bizwi nka “4B” ari byo Ubwiza (Beauty), imiterere (Body), ubwenge (Brain) n’ubushobozi bwo gucuruza no kwagura izina rye (Business).

By’umwihariko, yashimiwe ku ruhande rwa “Business” kuko yari asanzwe afite abafana benshi abikesha umuziki we wa “Luk Thung” ndetse no kuba yarigeze kwegukana igihembo cy’irushanwa rya ‘Grand Voice Award’.

Uretse Patthama Jitsawat, abandi bakobwa begukanye intsinzi barimo Panasaya Angelica DeMaagd wari uhagarariye Intara ya Buriram wabaye igisonga cya mbere, Ailin Naepsuk wabaye Igisonga cya Kabiri akaba yari ahagarariye Phuket.

Ni irushanwa ritagendekeye neza umukobwa Kamolwan Chanago uri mu baryitabiriye, wasebeye ku rubyiniro ubwo yisobanuraga imbere y’akanama nkemurampaka amenyo materano ye akavamo rikanarangira atashye amara masa.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ry’itariki 8 Werurwe 2026, aho biteganyijwe ko Patthama Jitsawat waryegukanye azajya guhagararira Thailand muri Miss Grand International mu Buhinde mu kwezi k’Ukwakira 2026. Patthama Jitsawat azwi cyane mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake yitwa Ning Pattama.

Panasaya Angelica niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Grand Thailand
Ailin Naepsuk yabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Grand Thailand
Patthama Jitsawat ari kumwe n’abo bahatanaga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42