Papa Leo XIV yasabye abashoye Isi mu ntambara gushyira hasi intwaro

Papa Leo XIV yasabye abashoye Isi mu ntambara gushyira hasi intwaro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Leo XIV  yasabye abafite ubushobozi bwo gushoza intambara kuyihagarika, n’abafite intwaro kuzishyira hasi yibutsa  abatuye Isi kwemerera imitima yabo ikaganzwa n’urukundo rwa Kristu Yezu.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026, hanizihizwa umunsi mukuru wa Pasika.

Papa Leo XIV yanenze ukuntu Isi isa nkaho itita ku ntambara zirimo kuba aho abantu batacyita ku rupfu rw’abantu ibihumbi, ihohoterwa b’ibindi bikorwa bibi bibabaza ikiremwamuntu.

Yagize ati: “Turagenda tumenyera ihohoterwa tukaryihanganira ntitucyita ku rupfu rw’ibihumbi by’abantu. Reka twemere ko imitima yacu ihindurwa n’urukundo  rukomeye Kristu adukunda. Abafite intwaro bazishyire hasi. Abafite ubushobozi bwo gutangiza intambara bahitemo amahoro.”

Pasika ibaye mu gihe Isi yugarijwe n’intambara haba iy’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga ine ndetse muri Gashyantare hadutse indi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byashoje kuri Iran yatumye mu karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati hakwira n’intambara ikomeje kugira ingaruka ku Isi hose.

Ibyo bitero byatangijwe ku wa 28 Gashyantare bimaze kugwamo abantu ibihumbi, biri guhungabanya ubukungu bw’Isi ndetse  ibiciro ku isoko bitumbagira umusubirizo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42